Ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zageze mu Rwanda zivuye Kamanyola muri RDC
Impunzi zigera ku bihumbi bitatu zimaze kwinjira mu Rwanda, zinjiriye ku mupaka wa Rusizi, zivuga ko zihunze icyemezo cya leta ya Congo ishaka kuzisubiza i Burundi.
Izi mpunzi zari zikambitse mu nkambi ya Kamanyola iherereye mu Majyepfo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe zari zihamaze, ntizigeze zumvikana n’ubuyobozi bwa Congo, ku buryo no muri Nzeri abasirikare ba Leta ya Congo barashemo abagera kuri 18, nyuma y’imvururu zari zishyamiranyije impande zombi.
VOA yatangaje ko izi mpunzi zafashe icyemezo cyo kuva muri Congo zikaza mu Rwanda, nyuma y’aho zakekaga ko Leta ya Congo ishaka kuzirukana ikazisubiza i Burundi.
Izi mpunzi ngo ntizishobora gusubira i Burundi kuko zahavuye zihunze ubuyobozi bwa Pierre Nkurunziza, zikaba zifite impungenge ko gusubira yo bitazigwa amahoro.
Ubuyobozi bwatangarije Kigali Today ko batunguwe no kubona aba baturage binjira mu Rwanda ariko yizeza ko akarere kagiye kuba kabajyanye mu nkambi ya Nyarushishi, mu gihe bagishaka igikorwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi koko muri afurika bizashira ryari Imana idutabare nukuri
kd mureke tubafashe uko dushoboye.
IMPUNZI ahanini ziterwa n’intambara zibera ku isi yose.Kandi ahanini izo ntambara ziba ari "Civil Wars" (Abenegihugu barwana).
Reba Somalia,South Sudan,DRC,Burundi,Afghanistan,Irak,...Kuva na kera,isi ifite ibibazo kubera ko abantu banga kubahiriza Principles (amahame) dusanga muli Bible.Urugero,imana idusaba Gukundana.
Aho kubikora, turarwana,tugacurana,tukiba,tugasambana,...
Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu bayumvira gusa(Imigani 2:21,22).Abazarokoka bazaba muli paradizo.