Star Times ishobora gufatirwa ibihano
Icikagurika rya hato na hato ry’amashusho ya isosiyete icuruza amashusho, Star Times, rishobora gutuma ifatirwa ibihano; nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
Bamwe mu bafatabuguzi ba Star Times babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook binubiye imikorere yayo. RURA itangaza ko ikomeje kwegeranya ibimenyetso ku mitangire ya serivisi ya Star Times.
RURA iharutse guhanisha MTN amande ya miliyoni eshatu ku munsi kubera ibibazo bigaragara mu itumanaho ryayo. Umwe mu bafatabuguzi ba Star Times yagize ati, “ahubwo iyaba Star Times bayicaga miliyoni 10 ku munsi kuko ifite imikorere mibi pe.”
Star Times ntiyemera ko ikora nabi, ivuga ko ibibazo bihari bitayiturukaho ahubwo ko ngo usanga ari antenne (iminara migufi) abantu bakoresha mu ngo zabo idashobora kwakira bihagije amashusho yoherezwa mu buryo bwa “telesterial Digital”.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Star Times, Kamanzi Hussein, yagize ati “dufite abatekinisiye mu mujyi wa Kigali bashinzwe gukemura buri kibazo aho kivutse hose kandi batishyurwa n’abakiriya, ibibazo bivugwa hashize igihe byarakemutse kuko twahinduye za Decoders za MPEG2 tujya kuri MPEG4, ntabwo rero tugifite ibibazo by’amashusho acikagurika keretse ahari bitewe n’iminara yo mu ngo z’abakiriya.”
RURA ivuga ko imaze kwakira ibirego by’abaturage ku buryo RURA ikomeje kwegeranya ibimenyetso ngo kuko utahana umuntu nta kintu gifatika uhereyeho; nk’uko umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru abivuga.
Mutabazi Jean Baptiste yasobanuye ko bifata igihe kinini kugira ngo isosiyete ihanwe kuko habaho kubanza kuyihanangiriza kandi hakanasuzumwa amategeko.
Star Times ifite abafatabuguzi babarirwa ku bihumbi 60. Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki Muvunyi Nestor yadutangarije ko ukwezi gushize abafatabuguzi 285 batse ubufasha bahamagaye ku murongo wagenewe gufasha abakiriya bamenyesha ko bafite ikibazo mu ngo zabo.
Mu kwezi gushize isosiyete ya MTN yahanishijwe kujya yishyura miliyoni eshatu ku munsi naho Tigo yihanangirizwa hashingiwe ku mitangire mibi ya serivisi ku bakiriya babo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
NONE SE NO KUTITABA TELEFONE ZABO NABYO BITERWA NIMINARA YACU?!!
UHAMAGARA CUSTOMER SERVICE NUMBER GASONAAAAAAA, WARAMBIRWA UGAKUPA.