Star Times ishobora gufatirwa ibihano

Icikagurika rya hato na hato ry’amashusho ya isosiyete icuruza amashusho, Star Times, rishobora gutuma ifatirwa ibihano; nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Bamwe mu bafatabuguzi ba Star Times babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook binubiye imikorere yayo. RURA itangaza ko ikomeje kwegeranya ibimenyetso ku mitangire ya serivisi ya Star Times.

RURA iharutse guhanisha MTN amande ya miliyoni eshatu ku munsi kubera ibibazo bigaragara mu itumanaho ryayo. Umwe mu bafatabuguzi ba Star Times yagize ati, “ahubwo iyaba Star Times bayicaga miliyoni 10 ku munsi kuko ifite imikorere mibi pe.”

Star Times ntiyemera ko ikora nabi, ivuga ko ibibazo bihari bitayiturukaho ahubwo ko ngo usanga ari antenne (iminara migufi) abantu bakoresha mu ngo zabo idashobora kwakira bihagije amashusho yoherezwa mu buryo bwa “telesterial Digital”.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Star Times, Kamanzi Hussein, yagize ati “dufite abatekinisiye mu mujyi wa Kigali bashinzwe gukemura buri kibazo aho kivutse hose kandi batishyurwa n’abakiriya, ibibazo bivugwa hashize igihe byarakemutse kuko twahinduye za Decoders za MPEG2 tujya kuri MPEG4, ntabwo rero tugifite ibibazo by’amashusho acikagurika keretse ahari bitewe n’iminara yo mu ngo z’abakiriya.”

RURA ivuga ko imaze kwakira ibirego by’abaturage ku buryo RURA ikomeje kwegeranya ibimenyetso ngo kuko utahana umuntu nta kintu gifatika uhereyeho; nk’uko umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru abivuga.

Mutabazi Jean Baptiste yasobanuye ko bifata igihe kinini kugira ngo isosiyete ihanwe kuko habaho kubanza kuyihanangiriza kandi hakanasuzumwa amategeko.

Star Times ifite abafatabuguzi babarirwa ku bihumbi 60. Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki Muvunyi Nestor yadutangarije ko ukwezi gushize abafatabuguzi 285 batse ubufasha bahamagaye ku murongo wagenewe gufasha abakiriya bamenyesha ko bafite ikibazo mu ngo zabo.

Mu kwezi gushize isosiyete ya MTN yahanishijwe kujya yishyura miliyoni eshatu ku munsi naho Tigo yihanangirizwa hashingiwe ku mitangire mibi ya serivisi ku bakiriya babo.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 13 )

STAR times nimuyigenzure kuko abantu bose barinubye barekeraho ndetse ngewe nashakaga no kubasubiza ibyuma byabo naguzeyo

toti yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Star times jye nayivuyeho nikoreshereza Canalplus ireba neza n’amashusho yabo ava kuri satellite ntategereza izo antennes.
Chains z’icyongereza nazo ziriho.
I yo hamwe byanze ni plan B.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Iyo abacuruzi bihariye isoko kuriya niko bakora
naho ibyo twasaba ababagenzura byo ni byinshi nabo ntibabiyobewe ababishinzwe nibarekure TV nyinshi zigenga maze muzarebe ko amashusho y,amashinois atazagaragara neza

IDI yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

ahubwo babafungire burundu ntacyo bamaze

yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

star times ahubwo baratinze kuyihana cg kuyifunga ahubwo!! ureba ukwezi kumwe ukundi ashwi! Ubwo se umunara uba wimutse ra? Cg chaines zimwe ukazibura burundu kandi wazigiraga!

mico yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Erega uwakubitira imbwa gusutama nta n’imwe yasiga!Télé 10 se bo ki?!Ubwo uzi kujya gushakayo dépannage.Ni akumiro gusa.

mirari yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Startimes , tugura amasheni ahwanye n’ibihumbi 6000Frw azarangiza ukwezi , nyuma y’iminsi cumi n’itanu bakatubwirako amafaranga yashyizemo kandi mbere twaraguraga amashene ya 6000frw akamara ukwezi, twababaza bakatubeshya tukabura aho twabariza none kubahana nibyiza

umutoni lenata yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Startimes , tugura amasheni ahwanye n’ibihumbi 6000Frw azarangiza ukwezi , nyuma y’iminsi cumi n’itanu bakatubwirako amafaranga yashyizemo kandi mbere twaraguraga amashene ya 6000frw akamara ukwezi, twababaza bakatubeshya tukabura aho twabariza none kubahana nibyiza

umutoni lenata yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ngo ni ubuntu iyo baje gufasha abantu? Bazajye kubeshya mu Bushinwa hano ni mu Rda. Iyo baje ukababwirako uziko ari ubuntu bahita bigendera cg bakaguca amafaranga atagira receipt. Bafite kdi ukuntu bakorana kuburyo iyo ubatse no za chef ngo ubibabwire baguha izuwo bazi ko ntacyo ari bubatware.

Koko yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ngo ni ubuntu iyo baje gufasha abantu? Bazajye kubeshya mu Bushinwa hano ni mu Rda. Iyo baje ukababwirako uziko ari ubuntu bahita bigendera cg bakaguca amafaranga atagira receipt. Bafite kdi ukuntu bakorana kuburyo iyo ubatse no za chef ngo ubibabwire baguha izuwo bazi ko ntacyo ari bubatware.

Koko yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Startimes irabeshya cyane!!! None se bishoboka gute ko waba wararebaga neza mbere nyuma bikaza kwanga ngo ni iminara kandi ntacyo wahinduyeho nibahere kuri chaine yitwa ETV iravuga ariko nta mashusho iyo ni iminara y’abaclients? No kureba ibintu bicikacika ubundi ntibinabone kandi abonnement bakayikata. Bareke kubeshya services zabo ni 0%.

Titorium yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Mana we ahubwo bazabace million 15! Eh eheeeee barakabije gutanga service mbi rwose, nko kureba filime (serie) yarangira bakayisubizamo nabwo yashira bakongera waterephona ubaza impamvu badahindura bakakubwira ngo sibo bireba. Jye rwose ubu byarandambiye babace amande nka MTN turebe bakwikubita agashyi. Harakabaho RURA. Rwanda gahorane ishya n’ihirwe urabibereye.

Peace yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka