Sheikh Sindayigaya Mussa abaye Mufti w’u Rwanda mushya
Sheikh Sindayigaya Mussa atorewe kuyobora Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), asimbuye Sheikh Salim Hitimana.
Sheikh Salim Hitimana, na we wari umukandida kuri uyu mwanya, asabye ko abari kumutora, amajwi bayaha Sheikh Sindayigaya Mussa bari bahatanye.
Sheikh Sindayigaya Mussa yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi mu biro bikuru by’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.
Sheikh Hitimana Salim yari amaze imyaka umunani ayobora Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, kuko yatorewe kuwuyobora mu 2016.
Abatoye bose hamwe bari 53, Sheikh Sindayigaya atorwa n’abantu 44, haboneka imfabusa icyenda.
Batoye kandi Mufti w’u Rwanda Wungirije, uwatowe akaba ari Sheikh Mushumba Yunusu wagize amajwi 53 angana n’umubare w’abatoye bose.
Urutonde rw’abatowe bose:
Mufti ucyuye igihe, Sheikh Hitimana Salim, mu ijambo rye, yashimiye abo bafatanyije mu buyobozi mu rugendo rw’imyaka umunani. Yagize ati “Mu by’ukuri habayeho ubufatanye no kugirana inama, aho umwe acitse intege, mugenzi we akamusindagiza. Byaradufashije tubasha gukora urugendo rwari rugoranye. Abadusimbuye muri iyi mirimo, ndibaza ko iyo nama bayifashishije yabafasha mu rugendo rwabo. Ubuyobozi si ikintu cyoroshye, bisaba ubwitange, urukundo n’ubushake. Bisaba kwagura amaso yawe ndetse n’ibitekerezo byawe kugira ngo utagira uwo usiga inyuma cyangwa ku ruhande.”
Abajijwe impamvu yahisemo ko abari kumutora amajwi ye bayaha Sheikh Sindayigaya Mussa bari bahatanye, dore ko na mbere y’amatora hari abahaga amahirwe Sheikh Hitimana Salim yo kongera gutorwa, yavuze ko ubu buyobozi abumazemo igihe, akaba kandi abona hari abakiri bato na bo bamaze kugira ubumenyi buhagije n’ubushobozi bwo kuyobora.
Yagize ati “Amateka yanjye muri iyi mirimo y’ibwirizabutumwa ni maremare. Ubuzima bwanjye guhera mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, nahise njya muri izi nshingano z’ibwirizabutumwa. Igihe rero kirageze ko abasore nkamwe tubarekera kugira ngo na bo bayobore, kandi murabona ko bafite ubushobozi n’ubushake.”
Sheikh Hitimana Salim yavuze ko Mufti mushya watowe na we amaze kugira ubunararibonye n’uburambe, ku buryo adashidikanya ku bushobozi bwe. Ati Jyewe twakoranaga, namubera umuhamya. Rero iyo ubonye umuntu ushobora kuba yagusimbura cyangwa akakuruhura, kandi nawe wari ubikeneye, biba ari byiza ko abantu bahererekanya inshingano bagasimburana.
Yongeyeho ati “Igihe kirageze ko nanjye nyoborwa, ahubwo ngasigara mu rwego rwo kugira inama bagenzi banjye kugira ngo bashobore gusohoza inshingano. Icyo twese twifuza ni ukugira ngo Idini yacu itere imbere, ndetse n’Igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.”
Sheikh Sindayigaya Mussa, yashimiye Inama y’aba Sheikh yamutanzeho umukandida, ashimira n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) yamugiriye icyizere, yaba we ndetse n’abandi bose batorewe kuyobora uwo muryango muri manda y’imyaka itanu.
Yagize ati “Mu izina ry’abo twatorewe hamwe, turabizeza ko tutazabatenguha, kandi ko tuzakomeza kuzirikana iki gihango tugiranye.”
Sheikh Sindayigaya yavuze ko nk’abayobozi bashya batowe bazubakira ku misingi ikomeye abacyuye igihe babasigiye, kandi ko bafite icyizere ko abacyuye igihe bazakomeza kuba hafi y’abayobozi bashya, kugira ngo bakomeze kubaka umuryango mugari w’Abayislamu mu Rwanda.
Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko azibanda ku bintu bitatu mu bushobozi Imana izamuha, ari byo: Kubaka ubumwe bw’Abayislamu, gutekereza imishinga minini y’iterambere, icya gatatu ni ukwimakaza imikorere n’imikoranire no kubazwa inshingano.
Mu gihe hari abakunda kumvikana banenga imiyoborere y’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Sindayigaya yavuze ko abanenga bagaragaza ibitagenda nza bagamije kubaka na bo bazabakira neza, kuko umuntu mu miterere ye ashobora kugira intege nkeya.
Yashimiye n’inzego za Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), asaba ko rwazakomeza kubaba hafi, kandi ko abatowe na bo bazakomeza kumva inama zigamije kunoza imikorere.
Sheikh Sindayigaya Mussa, Mufti w’u Rwanda mushya, asanzwe ari umubwirizabutumwa ubimazemo imyaka 21 nyuma yo kurangiza amashuri muri Arabia Sawudite mu 2001.
Avuka mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Gacurabwenge. Afite imyaka 43 y’amavuko, akaba afite umugore n’abana batatu.
Inkuru bijyanye:
Mufti w’u Rwanda mushya Sheikh Mussa Sindayigaya ni muntu ki?
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|