Mufti w’u Rwanda mushya Sheikh Mussa Sindayigaya ni muntu ki?

Ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Abahagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) batoye abayobozi bashya, Sheikh Mussa Sindayigaya aba ari we ugirirwa icyizere cyo kuba Mufti mushya w’u Rwanda mu matora yabaye ari we mukandida wenyine.

Mufti mushya, Sheikh Mussa Sindayigaya
Mufti mushya, Sheikh Mussa Sindayigaya

Sheikh Sindayigaya mbere yari ageretse na Mufti ucyuye igihe, Sheikh Salim Hitimana wari ku buyobozi guhera mu 2016, ariko yaje gukuramo ake karenge ku munota wa nyuma asaba ko amajwi ye bayaha Sindayigaya.

Sindayigaya ukomoka mu Karere ka Kamonyi, azungirizwa na Sheikh Yunusu Mushumba. Amatora ya Mufti w’u Rwanda na komite bagiye gukorana, yagombaga kuba yarabaye mu 2020 ariko yaje kurogowa n’icyorezo cya Covid-19.

Mufti Mussa Sindayigaya w’imyaka 43 arubatse afite abana batatu. Yari asanzwe ari muri komite icyuye igihe ya RMC ashinzwe imari n’igenamigambi, akaba yaranakoze imirimo ku rwego rw’ubuyobozi muri Islam kuva mu 2003.

Mufti Sindayigaya yize Tewologiya muri Arabia Saudite ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) mu masomo ya Islam, akaba afite n’impamyabushobozi yisumbuyeho (Diploma) mu masomo y’ubuyobozi bwa leta (Public Administration), akagira n’iy’icyiciro cya gatatu (Master’s degree) mu micungire y’ubuyobozi bwa Leta (Public Administration Management)

Kuri ubu Sheikh Mussa Sindayigaya aritegura kurangiza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga (PhD) mu buyobozi n’imiyoborere.

Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, Mufti Sindayigaya yavuze ko azashyira imbaraga mu mishinga yo kuzamura imibereho y’Abayisilamu abinyujije mu bikorwa bitatu by’ibanze: Ubumwe bw’Abayisilamu, imishinga y’iterambere no kwigira k’Umuryango wa Islam, ndetse n’imiyoborere myiza iherekejwe no gusohoza inshingano.

Mufti ucyuye igihe, Sheikh Salim Hitimana, hamwe n'uwamusimbuye, Sheikh Mussa Sindayigaya
Mufti ucyuye igihe, Sheikh Salim Hitimana, hamwe n’uwamusimbuye, Sheikh Mussa Sindayigaya

Sheikh Sindayigaya, nka Mufti mushya w’u Rwanda, yijeje igihugu ko azakora ibishoboka byose akarandura ubuhezanguni mu muryango wa Islam, kuko na bo bafite inshingano zo kubaka igihugu, ndetse aboneraho no gusaba bagenzi be bahuje ukwemera, kuzitabira amatora yo muri Nyakanga 2024.

Inkuru bijyanye:

Sheikh Sindayigaya Mussa abaye Mufti w’u Rwanda mushya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya ibyo uvuga ntabwo aribyo kuko ba Mosi na ba yosuwa bakoze politique

Sued yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Igitangaje nuko usanga amadini apingana,kandi byitwa ko yose asenga Imana imwe.Ese ibyo ni ukuli?Niba amadini apingana kandi akavuguruzanya,byerekana ko adasenga Imana imwe.Mwibuke ko nta dini rirusha Abafarisayo gusenga Imana.Nyamara Yezu yababwiye ko Imana yabo ari Satani.Kubera ko basengaga mu buryo bitandukanye nuko bible ivuga.Nkuko Yezu yabyerekanye,hariho amadini menshi,ariko iyo Imana yemera ni imwe gusa.Ni gute wayimenya?Dore ingero nkeya: Abayoboke bayo birinda kujya mu ntambara z’isi,ntibajya muli politike,bakorera imana ku buntu nkuko Yesu yabasabye,kandi bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.

masabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka