Se w’umwana wateruwe na Perezida Kagame i Nyamirambo yafunguwe (Photos&Video)
Umwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame i Nyamirambo, ari mu byishimo nyuma y’uko se umubyara afunguwe nk’uko yabyifuzaga.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka ine, utuye mu murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mu mu mujyi wa Kigali yaramamaye nyuma y’uko ifoto ye ateruwe na Perezida Kagame isakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Abantu bayibonye bashatse kumenya byimbitse ibijyanye n’uwo mwana maze itangazamakuru rijya kumusura aho atuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyarugenge.
Itangazamakuru ryagiranye ikiganiro kirambuye n’umubyeyi w’uwo mwana maze babaza uwo mwana icyo yumva yifuza gusaba Perezida Kagame.
Uwo mwana yagize ati “Numva namusaba gufungura papa.”
Umubyeyi w’uwo mwana yahise avuga ko ise w’uwo mwana afunze kuva mu Kuboza 2016, azira ibiyobyabwenge.
Ibyifuzo by’uwo mwana byasubijwe kuko ise umubyara witwa Ndayisenga Yassin yafunguwe kubera imbabazi yagiriwe na Perezida Kagame.
Yafunguwe ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017, nyuma yo gufungwa amezi umunani gusa y’igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe.
Nyuma yo gufungurwa, Yassin yavuze ko yishimye cyane. Agashimira Perezida Kagame wumva ibyifuzo by’Abanyarwanda bose.
Agira ati “Ndumva nishimye cyane! Ndamushimira Perezida wa Repubulika cyane kuko ni umubyeyi wumva Abanyarwanda bose. Kuba n’umwana wanjye yaramubwiye ikibazo akacyumva, nanjye nkaba naramusabye imbabazi akabyumva binyereka ko ari umubyeyi.
Ibiyobyabwenge nzabirwanya mfatanya n’inzego zibirwanya kuko no muri gereza nabirwanyaga.
Nabwira abantu bakoresha ibiyobyabwenge ko babireka kuko si byiza bituma umuntu asubira inyuma. Nk’ubu nari narataye umuryango wanjye. Ibiyobyabwenge nta nzira nziza bikujyanamo.”
Umuhoza Asouma, umugore wa Yassin avuga ko ashimira Perezida Kagame uhaye imbabazi umugabo we none akaba afunguwe.
Agira ati “Igihe cyose uyu musaza tuzamuhora inyuma kandi tuzahora tumwishimiye kubera ibyo adukorera! Nk’ibyo ankoreye jyewe jyenyine byandenze. Imana izamfashe nongere mpure nawe nongere mushimire kuko ibyo ankoreye birandenze.”
Mu magambo ya Igisubizo nyuma yo gufungurwa kwa se yagize ati "(Ubwo nahuraga na Perezida naramubwiye ngo) uzafungure papa igihe cyose nzaguhoraho! None arabikoze ndamushimira! Igihe cyose nzahora mushimira.”
Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo Igisubizo yateruwe na Perezida Kagame ubwo yari ari i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Perezida Kagame yaramuteruye ari mu modoka igihe yavaga kwiyamamaza maze baramufotora, ifoto ye ihita isakara ku mbuga nkoranyambaga.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko umwana we akunda Perezida Kagame kuburyo ngo no kugira ngo babonane yabigizemo uruhare.
Bageze mu rugo byari ibyishimo
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije cyane HE yakoze
Uyu mugabo se ko n’ubundi ubuzima bwe ari muri gereza, iyo atibye aba ari mu biyobyabwenge kdi igihe amara hanze adafunze ni gito kereka ubu niba aje yihannye
Nukuri Nange ndashimira cyane umukuru w’igihugu. icyo nasaba ise w’umwana najyende yite kurugo ibyo by’ingeso mbi abireke Maze akurikiranire hafi umwana kuko azavamo umugabo pe! kd yumveko Imana ari igitangaza inyuza munzira nyinci Maze tugatabarwa. Asante Sana muzehe kd mubyeyi wacu.
nukuri birashimishije cyane
President kagame numuyobozi mwiza Imana yahaye u Rwanda Kandi ahorana imbabazi cyane Imana imuhe umugisha uriy’a mwana azakomeza gukurana umutima mwiza Thank you
Undafite imbabazi ndabwo wakwitwa umubyeyi. Kagame n’ubyeyi, afite imbambazi zabana mbe, Cyane cyane abitishoboye kuko abakunda.invungo ye niyo ngira!