Se w’umwana wateruwe na Perezida Kagame i Nyamirambo yafunguwe (Photos&Video)
Umwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame i Nyamirambo, ari mu byishimo nyuma y’uko se umubyara afunguwe nk’uko yabyifuzaga.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka ine, utuye mu murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mu mu mujyi wa Kigali yaramamaye nyuma y’uko ifoto ye ateruwe na Perezida Kagame isakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Abantu bayibonye bashatse kumenya byimbitse ibijyanye n’uwo mwana maze itangazamakuru rijya kumusura aho atuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyarugenge.
Itangazamakuru ryagiranye ikiganiro kirambuye n’umubyeyi w’uwo mwana maze babaza uwo mwana icyo yumva yifuza gusaba Perezida Kagame.
Uwo mwana yagize ati “Numva namusaba gufungura papa.”
Umubyeyi w’uwo mwana yahise avuga ko ise w’uwo mwana afunze kuva mu Kuboza 2016, azira ibiyobyabwenge.
Ibyifuzo by’uwo mwana byasubijwe kuko ise umubyara witwa Ndayisenga Yassin yafunguwe kubera imbabazi yagiriwe na Perezida Kagame.
Yafunguwe ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017, nyuma yo gufungwa amezi umunani gusa y’igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe.
Nyuma yo gufungurwa, Yassin yavuze ko yishimye cyane. Agashimira Perezida Kagame wumva ibyifuzo by’Abanyarwanda bose.
Agira ati “Ndumva nishimye cyane! Ndamushimira Perezida wa Repubulika cyane kuko ni umubyeyi wumva Abanyarwanda bose. Kuba n’umwana wanjye yaramubwiye ikibazo akacyumva, nanjye nkaba naramusabye imbabazi akabyumva binyereka ko ari umubyeyi.
Ibiyobyabwenge nzabirwanya mfatanya n’inzego zibirwanya kuko no muri gereza nabirwanyaga.
Nabwira abantu bakoresha ibiyobyabwenge ko babireka kuko si byiza bituma umuntu asubira inyuma. Nk’ubu nari narataye umuryango wanjye. Ibiyobyabwenge nta nzira nziza bikujyanamo.”
Umuhoza Asouma, umugore wa Yassin avuga ko ashimira Perezida Kagame uhaye imbabazi umugabo we none akaba afunguwe.
Agira ati “Igihe cyose uyu musaza tuzamuhora inyuma kandi tuzahora tumwishimiye kubera ibyo adukorera! Nk’ibyo ankoreye jyewe jyenyine byandenze. Imana izamfashe nongere mpure nawe nongere mushimire kuko ibyo ankoreye birandenze.”
Mu magambo ya Igisubizo nyuma yo gufungurwa kwa se yagize ati "(Ubwo nahuraga na Perezida naramubwiye ngo) uzafungure papa igihe cyose nzaguhoraho! None arabikoze ndamushimira! Igihe cyose nzahora mushimira.”
Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo Igisubizo yateruwe na Perezida Kagame ubwo yari ari i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Perezida Kagame yaramuteruye ari mu modoka igihe yavaga kwiyamamaza maze baramufotora, ifoto ye ihita isakara ku mbuga nkoranyambaga.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko umwana we akunda Perezida Kagame kuburyo ngo no kugira ngo babonane yabigizemo uruhare.
Bageze mu rugo byari ibyishimo
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Verry good kagame
HE Imana yaguhaye inkoni kuko uri umunyambabazi. HE nk’uko wumvise uriya mwana, hari abantu bafunze bashobora kuba baragororotse bategereje ijambo ryanyu ngo baze dufatanye duteze igihugu imbere. Imana ikomeze igukoreshe mubye wacu.
Mbega byiza👏👏👏 this kid is so brave and thanks a lot HE, nukuri God will always reward you with such brave Rwandans.
Imbazi z Imana zihoraho iteka His excellent wacu yakoze neza Reka natwe tumwigireho kugira imbabazi kuri muru byose kandi kuri Bose maze tugire cyerekezo kimwe.
Mura bakunzi ba kigal to day umo mwana ko numva afite ubwe njye buvanze nuburere nukuri umubyeyi wacu yakoze kuba yumvise ikibazo cyumwan murakoze.
mbega byiza
rwose perezida wacu aragahoraho
nanjye Imana imfashe nzahure na Muzehe wacu rwose.
alhamdulilah HE Paul Kagame ni umubyeyi rwose Yumva ibyifuzo by’abanyarwanda bose uwo mugabo nawe azamwiture atongera gukoresha ibiyobyabwenge
wowww mbega kubyaraneze
Imana ishimwe kabisa. Nanjye mfite inshuti yanjye ifungiye Mageragere ariko kubona umuntu asohotse hariya hantu atambaye iroze, ni Imana iba yigaragaje kabisa. Ubu Nanjye ndi ku mavi ngo afungurwe.
Muzehe wacu ibyo akorera abanyarwanda birandenga rimwe narimwe amarira agashoka.turamwera kdi forever
URIYAMWANANINWARIKABISA,TWO.
nibyiza Perezida wacu yumva Ijwi ry’abana! icyo nsaba Ndayisenga! nukureka burundu ibiyobya bwenge!