Rutsiro: Ubwitabire budahagije bwatumye umuyobozi w’akarere asubika inama yari afitanye n’abaturage

Inama yagombaga guhuza abaturage b’akagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, tariki 05/06/2013, yasubitswe bitewe n’uko hari ingingo zikomeye zirimo icy’abaturage biyahura umuyobozi w’akarere yashakaga kuganiraho n’abaturage nyamara hakaba hari haje bacye.

Abaturage bose bo mu midugudu 11 igize akagari ka Kirwa bemerewe gutora babarirwa hagati ya 2500 na 3000 bakaba ari na bo nibura bagombaga kwitabira iyo nama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa, Salongo Faustin yavuze ko haje abaturage bari hagati ya 500 na 800, ariko umuyobozi w’akarere we yavugaga ko abaje babarirwa muri 300 gusa.

Impamvu Salongo uyobora ako kagari avuga zatumye ubwitabire buba bucye ngo ni ukubera abasaza n’abakecuru n’abanyeshuri batabashije kwitabira iyo nama. Imiterere y’akagari na yo ngo ituma kubwira abaturage bigorana kuko akagari kagizwe n’imisozi, abaturage na bo bakaba batuye batandukanye ku buryo kubageraho biba bitoroshye.

Ni ubwa kabiri iyo nama isubikwa kuko yagombaga kuba ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki 29/05/2013 bayimurira ku wa gatatu ukurikiyeho biturutse ku mpamvu z’akazi k’umuyobozi w’akarere, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa yabivuze.

Abaturage bari bitabiriye iyo nama byabatunguye ndetse bigaragara ko batishimiye icyo cyemezo kuko bari bagize amahirwe yo kugendererwa n’umuyobozi w’akarere, bakaba basize imirimo yabo, abandi bakora ingendo ndende ngo baze kumva impanuro z’umuyobozi w’akarere, ariko bataha bataganiriye nk’uko byari biteganyijwe.

Umuyobozi w'akarere yasubiyeyo adakoranye inama n'abaturage kuko bari bake.
Umuyobozi w’akarere yasubiyeyo adakoranye inama n’abaturage kuko bari bake.

Abaturage benshi na bo bazamuraga ibiganza bagaragaza ko bafite ibibazo bashakaga kubaza umuyobozi w’akarere ariko ntibyabakundira.

Bimwe mu byari byitezwe kuganirwaho muri iyo nama ni ibijyanye n’ingamba zigamije guhagarika ibikorwa by’ubwiyahuzi bimaze iminsi bigaragara muri ako kagari.

Ako kagari kandi gakunze kugaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukaba bukunze kuteza ingaruka ku babukora zirimo no kwitaba Imana kubera impanuka ziberamo, mu gihe hari abandi bafatirwamo bagafungwa.

Ako gace gasa n’akitaruye ndetse kakaba gasa n’agakenewemo ibikorwa remezo bitandukanye harimo n’umuriro w’amashanyarazi ku buryo bamwe mu baturage bateganyaga kumubaza aho gahunda yo kubegereza umuriro w’amashanyarazi igeze.

Umuyobozi w’akarere yababwiye ko azagaruka ku wa gatatu tariki 15/06/2013 abaturage bose bashoboka bo muri ako kagari bahari.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 35 )

Umuyobozi wacu is ubwambere asura abaturage kdi arabubaha bose. Uwavuze ko yasuye Akagari sibyo kuko muri iyi minsi ari mu gusura imirenge yose.yari yasuye Umurenge wacu wa Murunda gusa bari badusabye guhurira mu Kagari ka Kirwa. Njye nari mpari cyakora twari bake kuburyo hari umudugudu wari uhagarariwe n’abantu 3 gusa. Ntabwo yagiye atavuze kuko we n’umusirikari bari bazanye babanje kutuganirira ku umutekeno. Mayor we yavuze ko hari igihe abantu babona abaturage batitabiriye akaba bagatonganya abahageze kdi kowe atabyemera. Yaradushimiye cyane anabisubiramo kenshi cyakora uatubwirako azatuganiza birambuye kuyindi taliki twamuhaye yo kuwa gatatu utaha. Ndetse twamusabye ko ubutaha azaza hagati Kirwa arabitwemerera. Adusaba kuzararika abandi icyo gihe noneho tukazaganira birambuye cyane. Imibare y’abari bahari ni ASSoc na Gitifu bayimuhaye kuko yasanze bamaze kutubara umudugudu ku wundi. Ahubwo njye nabonye umuyobozi wacu yitonda.

Muhire yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Njye nari muri iyi nama, rwose siko byagenze. Ubwitabire bwari buke ariko Mayor yatuganirije ku bijyanye n’umutekano icyakora adutuma gushaka bagenzi bacu twumvikana ko azagaruka ku wa Kane utaha.

Jotham yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

wasanga inama zose abaturage bitabiriye ntacyo zatanze kandi abazitumiza ari bamwe nabo bagasanga nta gishya , maze bakigira mu mirimo ibaha inyungu , ati aka kagali hari ikibazo cy’abaturage benshi biyahura none banze no kuza mu nama yatumije, aho ibibazo si we ubitera ?

yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

uko ni ugusuzugura abo uyobora kbsa, ubwo c abaje bahaniwe abataje??

yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ubwo agiye kweguza umuyobozi w’ako kagali kubera abaturage babuze mu nama!!! Ibyo yakoze ntibiberanye n’umuyobozi pe!!! Ubwo ubutaha abaturage bazazanwa ku ngufu!!! Uzakore ibyiza maze urebe ko nutumiza inama uzabura abayizamo kandi Atari ku ngufu. Ubwo wasanga abaturage batamwibonamo.!!! uyu muyobozi jye ndumva akwiye kwegura kuko yasuzuguye abaturage niyo baba 300 nk’uko abivuga!!! Cyangwa se abahe insimburamubyizi kuko yabatumirije ubusa!!! Abaturage twaragowe!!!!

mahoro yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ibibi byose dukora biterwa n’ubwenge buringaniye! Ubwo kandi yumvaga gusubika inama agikemuye!Ubwo se yararyamye arasinzira?
Ikibabaza buriya azajya imbere y’abaturage na bwa bujambo basigaye barihaye ati "Intore!" abandi bati " ijabo riguhe ijambo!" Nta butore bwawe mbonye mayor!Mu yandi magambo urasebye pe!

mukama yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Birababaje rwose! Uwo se iyo yihangana agaha agaciro aba bemeye kwigomwa ibindi bari gukora bakaza koko! None se bwo ubutaha afite ikizere ko bazaba baje! Baurage beza nimugerageze kwubaha ababayobora

Muntu yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ariko se koko abo baturage ni bake ku bulyo umuntu ataganira nabo?Yewe umenya kuyoborwa n’uyu mugabo bitoroshye!Uretse n’akagari hari aho wasura umurenge ntubone n’abangana kuriya.Ubwo se bariya bitabiriye inama bakabura umuyobozi kandi baje bamushaka ubutaha bazagauka?Kuyobora abaturage ni ukwihangana naho kwikubita kuriya biragayitse rwose.

yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Aba bayobozi ubanza bafite ikibazo ubwo se abaturage yicaje kuzuba bataye imirimo yabo uwo mwanya bataye azawubishyura. Ntabwo abanyarwanda aruko tuyoborwa uko nugutegeka sukuyobora. Iyo atanga message yarikugera no kubandi ibyo bizatuma abaturage batongera guhamagazwa mu nama ngo baze kuko bazajya bavuga bati turajyayo nanone isubikwe tube twateye umwanya w’ubusa. Rutsiro niyo gukurikiranirwa hafi otherwise abaturage bazahagorerwa n’iyi myumvire y’ubuyobozi.

ubuntu yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ubwirasi.com. Ibi ndumv birenze igitugu no gusuzugura abo ayobora. ESE HARYA UMUYOBOZI UGARAGAJE IMYTWARRIRE IDAKWIYE WE AHANIRWA HE? BIRBABAJE

kigoma yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

azanyarukire no munkengero z’ikiyaga cya Kivu aho yategetse ko insina zose zitemwa none inzara ikaba iri kunuma ryabara uwariraye

yaba batorwaga ntawamutora

azany yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka