Rutsiro: Ubwitabire budahagije bwatumye umuyobozi w’akarere asubika inama yari afitanye n’abaturage
Inama yagombaga guhuza abaturage b’akagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, tariki 05/06/2013, yasubitswe bitewe n’uko hari ingingo zikomeye zirimo icy’abaturage biyahura umuyobozi w’akarere yashakaga kuganiraho n’abaturage nyamara hakaba hari haje bacye.
Abaturage bose bo mu midugudu 11 igize akagari ka Kirwa bemerewe gutora babarirwa hagati ya 2500 na 3000 bakaba ari na bo nibura bagombaga kwitabira iyo nama.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa, Salongo Faustin yavuze ko haje abaturage bari hagati ya 500 na 800, ariko umuyobozi w’akarere we yavugaga ko abaje babarirwa muri 300 gusa.
Impamvu Salongo uyobora ako kagari avuga zatumye ubwitabire buba bucye ngo ni ukubera abasaza n’abakecuru n’abanyeshuri batabashije kwitabira iyo nama. Imiterere y’akagari na yo ngo ituma kubwira abaturage bigorana kuko akagari kagizwe n’imisozi, abaturage na bo bakaba batuye batandukanye ku buryo kubageraho biba bitoroshye.
Ni ubwa kabiri iyo nama isubikwa kuko yagombaga kuba ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki 29/05/2013 bayimurira ku wa gatatu ukurikiyeho biturutse ku mpamvu z’akazi k’umuyobozi w’akarere, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa yabivuze.
Abaturage bari bitabiriye iyo nama byabatunguye ndetse bigaragara ko batishimiye icyo cyemezo kuko bari bagize amahirwe yo kugendererwa n’umuyobozi w’akarere, bakaba basize imirimo yabo, abandi bakora ingendo ndende ngo baze kumva impanuro z’umuyobozi w’akarere, ariko bataha bataganiriye nk’uko byari biteganyijwe.

Abaturage benshi na bo bazamuraga ibiganza bagaragaza ko bafite ibibazo bashakaga kubaza umuyobozi w’akarere ariko ntibyabakundira.
Bimwe mu byari byitezwe kuganirwaho muri iyo nama ni ibijyanye n’ingamba zigamije guhagarika ibikorwa by’ubwiyahuzi bimaze iminsi bigaragara muri ako kagari.
Ako kagari kandi gakunze kugaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukaba bukunze kuteza ingaruka ku babukora zirimo no kwitaba Imana kubera impanuka ziberamo, mu gihe hari abandi bafatirwamo bagafungwa.
Ako gace gasa n’akitaruye ndetse kakaba gasa n’agakenewemo ibikorwa remezo bitandukanye harimo n’umuriro w’amashanyarazi ku buryo bamwe mu baturage bateganyaga kumubaza aho gahunda yo kubegereza umuriro w’amashanyarazi igeze.
Umuyobozi w’akarere yababwiye ko azagaruka ku wa gatatu tariki 15/06/2013 abaturage bose bashoboka bo muri ako kagari bahari.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 35 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe ntibyoroshye! Nari nayobewe uko Mayor yabigenje naho burya ngo babishyize muri Centre ya Bwiza babonye aje bakusanya abaturage bari bibereye mutubari no muri centre, barabafungisha. Ubwose yari kuganira n’abaturage bahembutse akayoga bikemera? Abayobozi bakwiye kujya birinda gutekinika ababakuriye. Buriya yarabibonye, nokuba yaributse gushimira abaje ni ubupfura.
Ubwo yigereye iwacu I Musasa akaba yarumvise ibyifuzo by’ababyeyi bacu byo kubona imibyare, araza kugashobora! Gusa abayobozi b’utugari n’imirenge nabo bajye bamufasha ubwose iyo abanyamusasa nka ba Gatete na ba Kageruka bataza munama ye yari kumenya gute ko dukeneye imibyare igezweho? Kdi abayobozi bakuru baje bakabura abaturage nawe bamubaza aha yabashyize. Arebe neza ko Akagari n’umurenge bakora ibyo abayabatumye neza. Wasanga bahutaza abaturage! Nyamara Mayor we ni inyangamugayo.
Njye Mayor Gaspard muheruka twigana muri Kaminuza atubereye Prezida wa CA y’AG. Yatiyoboye neza. Agira gahunda n’ikitagenda afata umwanzuro amaze kuganira n’abo kireba. Nasomye ibitekerezo mwatanze nsanga akiri wawundi. Doreko yari Umuhanga mu kwiga ntawakurikiraga, kugenda imisoziyo ntibyantunguye kuko yari Umu Sportif cyane. Abamufasha nibamube hafi.
Buriya Mayor azagera kubaturage abasura mu ngo uko muzi. Ntagira ubute kandi akunda gusabana n’abaturage. Uziko aherutse kugera ahitwa ku Mungoti mu Kagari ka Remera akahava abaturage batabishaka? Njye nabonye Mayor afite impano yihariye yo kuvuga abaturage bakamwumva cyane.Abayobozi bakorana nabo bajye bamwigiraho
Mayor wa Rutsiro yubaba abantu bose. Akunda kuvuga ko abaturage ari bo bakiriya be bimena. Akunda kuzenguruka mu byaro n’amaguru akivuganira n’abaturage abasanze mu ngo zabo. Yaradutunguye ubwo yazamukaga umusozi wa Mwufe iwacu muri Kivumu. Hari n’umukecuru badaniriye anamusigira akantu ko kumushimira ko ya mwakiye. Buriya koko abaturage ntabwo bitabiriye. Numvise ko yanashimiye abari baje. Gaspari wacu n’intama y’imana.
Byukusenge ngo akuda abaturage kuburyo n’aho yakoze hose yahasize amateka mazima: ii Manihira: yakijije abakene, abakorera imishinga kdi akabakoresha mu Materasi bagahembwa, yubaka umudugudu wa Gisunzu banamwitiriye. Yanahakoze imihanda bagiye bita amazinaye. Rusebeyaho yafatanyije n’abaturage biyubakira urugomero rw’amashanyarazi ntayindi nkunga bivana mu mwijima. Cyakora ngo gukorana n’abaturage ni ibintubye. Abatamukurikira bazatakara mmu iterambere!!!
Meya wacu arasobanutse! Natwe yaradusuye turasusuruka. Kuba yaraganiriye nabo umwanya muto is ikibazo. Ahubwo abataza kumva amabwiriza n’inama z’abayobozi babo barakosa cyane. Cyakora uko muzi ni umubyeyi pe! Nibuka wa Mukecuru wa Mukura wavugaga ko ariwe Mayor abonye iwabo bwambere kuva yabaho. Mayor wacu ntakibi yakorera abaturage kuko ahora avuga mu nama ko tugomba kubahwa nk’abaturage kdi natwe tugakurikiza gahunda za Leta.
Uyu muyobozi asanzwe yitanga kdi asanga abaturage n’ahatagerwa mugihe hari abirirwa mu biro badashaka kuvana imodoka zabo muri kaburimbo. Abazi Rutsiro nta nahamwe agira Kaburimbo. Abayobozi b’ibanze bakwiye kumufasha. Ubu se Umuyobozi w’igihugu aje akabura abaturage bamubwira ngo iki? Biragaragara ko akora wenyine kdi ntabwo bagera kuntego bose batamufashije. Nibyiza ngo bamushyigikire ni Umukozi nkurikije uko ngenda mwumva n’ibyo mbona mu binyamakuru.
Abaturage ba Rutsiro bavuga ko umuyobozi wabo abakunda kdi abubaha. N’ubwo mba ku ishuri Famille yanjye niho ituye. Ubwo namperuka mu kiruhuko naganiriye na Mukecuru ambwira ko Byukusenge ari umuyobozi wubaha abantu bose. Yavugaga ko akunda abaciye bugufi. Ngo ubwo yaherukaga mu Murenge wacu yarabaganirije agenda bakimufitiye amatsiko. Ngo yahavuye yafashe amazina yabo hafi ya bose. Mukecuru yarambwiye ngo kuva yabaho niho yahamagawe n’umutegetsi nk’uriya mu mazinaye baranahoberana. Ngo yahavuye barahiriye kuzapfa begamiranye! Umuyobozi n’abakecuru n’abasaza bemera ntabwo yaba abanga. Ahubwo abamufasha hasi nabo nibashyiremo agatege!
Mayor ngo yashimiye abaturage baje abaganiriza ku mutekano noneho bumvikana umunsi azagarukaho mu Murenge wa Murunda. Kuko atari yasuye akagari ariwo yari yasuye.kuvuga ko yasuzuguye abaturage ni ukumutera urubwa. Keretse abatamuzi cg abadafite abavandimwe aho yari yagiye ngo bababwire uko yashimiye abari bitabiriye. Kdi n’ubusanzwe yubaha abaturage akanaba kunda. Mwibuke igihe yagandaga n’amaguru asanga abaturage aho batuye hatagera umuhanda.
Mayor Gaspard keretse utamuzi niwe wamwibeshyaho. Umuntu wemeye gukora ibirometero 10 n’amaguru agiye kurebe abaturage I Mukura. Ubu nibwo asuzuguye abaturage. Njye nzi ukuntu yakira akanakunda abaturage.
Umuyobozi wacu yaratuganirije ndetse aranadushimira cyane ahubwo asiga adusabye kuzararika abandi benshi ubutaha. Kdi natwe twarabimwemereye ndetse tumusaba kuzaza ahandi hatari mu Bwiza arabitwemerera. Ntaribi rye njye nabonye pe