Rutsiro: Abaturage bari banze kuva ku Murenge bishyuwe

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro bishyuwe amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri kuri GS Mukura nyuma y’umunsi umwe biyemeje kurara ku biro by’Umurenge.

Aha abaturage babyinaga bishimira ko bishyuwe
Aha abaturage babyinaga bishimira ko bishyuwe

Aba baturage batangiye ibikorwa byo kwishyuza ku ngufu nyuma y’uko imirimo yo kubaka ibyo byumba irangiye ariko Rwiyemezamirimo wabakoresheje ntabishyure ayo bakoreye.

Ibyo byatumye mu gitondo cyo ku wa 20 Mutarama 2020 babyukira ku kigo cy’ishuri bubatse ngo batangire inzira yo kwishyuza.

Bahageze, basabwe gukora urutonde rw’ayo bishyuza maze rujyanwa ku murenge ariko na bo banga kuhava batishyuwe nk’uko bakomeje kubitangariza Kigali Today kugeza saa sita z’ijoro uwo munsi ubwo bari bamaze kumvikana n’abayobozi ko bataha bakagaruka bukeye bwaho ku wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020.

Ni nako byaje kugenda kuko bongeye kuzindukira ku biro by’Umurenge barahirirwa bakaba batangiye kwishyurwa mu masaha ya nimugoroba kuri uwo munsi tariki 21 Mutarama 2020.

Abaturage bavuga ko bashimira uburyo inzego zababaye hafi bakabona amafaranga yabo dore ko ngo bari bafite amakuru ko rwiyemezamirimo wabakoresheje yaba yarishyuwe akigendera.

Nyuma yo kwemererwa kwishyurwa abaturage bavuze ko bashimira kandi Kigali Today na KT Radio babakoreye ubuvugizi.

Uwitwa Usanzurukundo wishyuwe avuga ko n’ubwo hari ibyavugwaga ko bigaragambije atari byo kuko ibyabo byari ukwishyuza gusa.

Agira ati, "Uko twabyifuzaga ndabona bagiye kubikemura turishimye kuba bumvise ikibazo cyabo turabashimiye namwe Kigali Today mwadufashije."

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagano wubatsemo ishuri rya GS. Mukura na we yashimishijwe no kuba abaturage ayobora baraye bishyuwe abana babo bakaba ngo bagiye kubona amakayi yo kujyana ku mashuri nka kimwe mu bibazo byari bihangayikishije ababyeyi bakoze kuri iryo shuri.

Agira ati, “Abaturage barishimye kuko babonye amakayi abana bajyana ku mashuri, namwe kandi mwakoze mukomeze mujye mutureberera”.

Kwishyuza ku ngufu byahaye isomo Umurenge
Umunyamabanga nshingwabikorwa b’Umurenge wa Mukura, Eustache Ndayisaba, avuga ko kuba abaturage bishyuwe mu buryo busa nk’ubwateje ikibazo ari isomo rinini ku bijyanye no gutanga amasoko no gukoresha abaturage imirimo ihemberwa.

Avuga ko isomo bakuyemo ari uko nta muturage uzongera kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo ngo abe ari na we uzajya anamuhemba ahubwo bagomba kugira amakonti bahemberwaho muri SACCO, umurenge ukajya unyuzaho amafaranga yabo aho guca mu biganza by’umuntu umwe.

Agira ati, “Twakuyemo isomo rinini cyane, Rwiyemezamirimo ni na we twahaga amafaranga ngo ajye guhemba abaturage, akagenda akabishyura makeya biza kugaragara ko arangije imirimo atarabishyura uko bikwiye, ubu rero buri wese azajya agaragaza konti ahemberweho noneho Rwiyemezamirimo abone aye n’umuturage yabonye aye”.

Amafaranga asaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000frw) ni yo abaturage bagera kuri 48 bishyuwe ku nyubako y’ibyumba bitatu bubatse kuri GS Mukura.

Akarere gashobora kujya kirengera amakosa ya rwiyemezamirimo wambuye abaturage
Nyuma yo kubona ko ba Rwiyemezamirimo bakora bakagenda batishyuye abaturage, urwego rw’Umuvunyi ruteganya ko igihe byagenze gutyo, akarere rwiyemezamirimo yakoreyemo kazajya gahuza abaturage na Rwiyemezamirimo kakabumvikanisha bakishyurwa.

Igihe binaniranye, akarere kazajya gashakira abaturage umuhanga mu mategeko barege Rwiyemezamirimo natsindwa yishyure abaturage.

Urwego rw’Umuvunyi kandi ruteganya ko igihe rwiyemezamirimo atsinzwe kandi bigaragara ko koko afitiye umwenda abaturage, akarere kazajya kirengera kwishyura ayo mafaranga abaturage habanje guterana inama njyanama hakarebwa aho ayo mafaranga ava.

Inkuru bijyanye:

Rutsiro: Abubatse amashuri biyemeje kuguma ku biro by’umurenge kugeza bishyuwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka