Ruhango: Umwarimu akurikiranywe gutera inda umwana warererwaga iwe
Umwarimu witwa Gilbert Bizimana wigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mushubati, afungiye kuri polisi ya Nyamagana akarere ka Ruhango guhera tariki 19/07/2012 aho akekwaho gutera inda umwana bareraga, umugore we abereye nyina wabo.
Uyu mukobwa w’imyaka 17 aba mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, yari yaraje kwa nyina wabo kugira ngo ahabonere uburyo bwo kwiga kuko iwabo bari batuye kure y’amashuri.
Amaze kugera kwa Bizimana Gilbert uri mu kigero cy’imyaka 36, washakanye na nyina wabo, yahavuye nyuma y’ukwezi kwa kabiri akihagera kuko yari yarananiwe kubana n’uyu muryango yisubirira iwabo, nk’uko bitangazwa na Bonaventure Mwiza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo ari naho Bizimana atuye.
Bizimana avuga ko nyuma y’igihe gito uwo mwana ahavuye aribwo yaje kwisanga atwite, ahita yerekeza mu nzego z’umutekano kurega Bizimana ko ariwe wamuteye iyi nda atwite.
Polisi yo ivuga ko yabaye ifunze Bizimana kugira ngo hakorwe iperereza rigaragaza niba koko ariwe wateye inda uyu mwana w’umukobwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwalimu nta gitangaje kuba yatera umwana nk’uriya inda ahubwo urebye amakosa agira wagirango yibera mu gihugu cye kuko uwakurikirana amakosa ye byafata imyaka n’imyaniko! Gana mu buyobozi bwite bwa Leta cg polisi, nibo baguha amakuru y’impamo; dore ko umuyobozi w’ishuri akoraho we yamugize ubusa nk’imboga zigaze nkuko yabitugaragarije mu nama y’ababyeyi!Dufite impungenge z’abana bacu yanga kwigisha!
uyumwarimu nkurikije ukuntu yatwitwayeho munama yababyeyi iheruka uko yigaragaje nukuntu yerekanagako akora icyo ashatse mbese imyitwarire namubonanye nogukora ayo mahano ntiyabitinya. Ahubwo ntunguwe nuko yari akigisha kandi inama rusange yababyeyi twaritwahavuye dusabyeko akarere nikigo bamuhagarika