Ruhango: Umwarimu akurikiranywe gutera inda umwana warererwaga iwe

Umwarimu witwa Gilbert Bizimana wigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mushubati, afungiye kuri polisi ya Nyamagana akarere ka Ruhango guhera tariki 19/07/2012 aho akekwaho gutera inda umwana bareraga, umugore we abereye nyina wabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 aba mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, yari yaraje kwa nyina wabo kugira ngo ahabonere uburyo bwo kwiga kuko iwabo bari batuye kure y’amashuri.

Amaze kugera kwa Bizimana Gilbert uri mu kigero cy’imyaka 36, washakanye na nyina wabo, yahavuye nyuma y’ukwezi kwa kabiri akihagera kuko yari yarananiwe kubana n’uyu muryango yisubirira iwabo, nk’uko bitangazwa na Bonaventure Mwiza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo ari naho Bizimana atuye.

Bizimana avuga ko nyuma y’igihe gito uwo mwana ahavuye aribwo yaje kwisanga atwite, ahita yerekeza mu nzego z’umutekano kurega Bizimana ko ariwe wamuteye iyi nda atwite.

Polisi yo ivuga ko yabaye ifunze Bizimana kugira ngo hakorwe iperereza rigaragaza niba koko ariwe wateye inda uyu mwana w’umukobwa.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 14 )

Abaturiye aho uyu mwalimu yabesyhaga ngo arigisha tuzongera kurya inyama dute? yari umukinjayi bimubeshyera ngo ni umwalimu kuko n’imyitwarireye ntabwo ari iy’abarezi!!! jye nibazaaga niba agira abamuyobora bikanyobera kuko iminsi yose aba yibereye mukabari! Ubworero niba abayobozi bose babonaga amakosa ye bakabiceceka byaba ari agahomamunwa! niba bari babizi sinumva impamvu umwalimu nk’uyu yakwica igihugu bene aka kageni!!!!!!!!!!!!!

KAZENEZA DIVIN yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Yoo uyu mwalimu asebeje bagenzi be ariko ntakunditwabigira! Niyemere akatirwe urumukwiye!ariko rwose barezi mwikubite agashyi! Ubwose umugabo ungana kuriya n’umwana w’uruhinja! kuki ariwe yavuze se atavuze abandi! ahubwo bashatse kubigira ibanga kuko ntakuntu umugore we yari kubiyoberwa!Sinzi impamvu ari uriya mwangavu washatse kumugaragaza kuko iperereza nikoreye nasanze yarabyaje benshiiiiii.

SIBIKINO Joseph yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

niba ari kuriya bimeza leta irengere uburenganzira bw’abana berarwa mu miryango ibakira kuko bariya bazavanwa mu bigo by’imfubyi bazaba ibiro byiyongera kubyo abagabo bazaba basanganywe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

ariko ubanza uyumwarimu yari gica jye ndamuzi twariganye arik6 ibi sinarimbimuziho yihanganea

rudahangarwa anicet yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

gilbert alias kibangu ubanza ake gashobotse abamdyeshuri nubuyobozi nabo nibaruhuke biquhutsa. Reka mbabwire uyu mwarimu wikinyarwanda muriryo shuri munama yababyeyi yaqadukubise habura gato atubwirako we yigenga ntamuntu numwe umushinzwe yewe ahaaaa!

rurangwa pierf yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Bavandimwe umucamanza ni umwe?
kuki mwigira abacamanza?
Kuki atayiterwa n’undi agakabeshyera aho yari ari mbere.
abafungwa siko baba bahamwe ni ibyaha bari gukora iperereza harigihe wasanga arengana cyangwa bimuhama.
Kuba yarabitwayeho nabi ntibivuzeko ari cyo gisobanurako ariwe waba yarateye uyu mwangavu iyinda niba koko muganga yemeza ko ayifite.
Kuki uyu mwangavu atavuze agikorerwa ayo marorerwa ni wari ukwiye kumubera umubyeyi.
Niba atwite icyemezo ndakuka ko umwana ari uwe kizemerwa n’abaganga nyuma yo gufata ADN

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

twebwe abaturiye ishuri uyu mwarimu akoraho turatabariza abariyobora kuko gilbert ntasiba kwigambako azicamo umuntu,abivuga kenshi mu tubari kandi yanabikora kuko nawe ubwe yagerageje kwiyahura twese turumirwa.

emmaus yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Twe twakomeje kwibaza impamvu ubuyobozi bwa karere bumukingira ikibaba biratuyobera kuko ibyo yakoraga twumvaga ngo bibageraho nubuse barakomeza kukimukingira ra!

musengayesu claude yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

TWE ABATURIYE AHO YIGISHAGA DUHORANA IMPUNGENGE KO AZANICA BAMWE MU BO BAKORANA KUKO ABYIGAMBA BURI MUNSI MU TUBARI.

LANDAU yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

ariko se igihe uyu mwarimu yavugiweho imyitwarire igayitse kuki ubuyiobozi butamufatira ibihano bimukwiye aho gukomeza kuroga abana b’igihugu?ngaho kwiyahura,urugomo,uburiganya,....abashinzwe uburezi muri kariya karere babonereho.

innocent yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

uyu mwarimu uko tumwumva sitwumvagako yaba atarafungwa kuko twanayobewe icyo yigisha nuko abyigisha niwe wumva mu tubari nu urugomo,rwose ibyobimuvugaho sibitangaje

nshimyumukiza maharaliel yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Kuki atareze akimusambanya se?bivugako yishakira gusyaana bitabamo inda na SIDA

Mambo yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka