Ruhango: Umwana w’imyaka 19 yasambanyijwe n’abantu 2 bataramenyekana

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yafashwe n’abantu babiri mu gihe cya saa tatu mu ijoro ku wa Gatanu tariki 07/09/2012, avuye gusubira mu masomo ye “etude”.

Ababyeyi be bavuga ko batigeze bamenya aho umwana wabo yaraye, gusa ngo bahurujwe n’abaturage bababwira ko babonye umwana wabo hafi y’umuhanda aryamye.

Ubwo twasangaga ise w’uyu mwana ku kigo nderabuzima cya aho umwana we yari arwariye, yavuze ko umwana yari asanzwe azana na musaza we bavuye ku ishuri.
Musaza we yageze mu rugo atari kumwe na mushiki we, ababyeyi bamubaza aho amusize ababwira ko atazi aho yasigaye.

Basubiye ku mushaka baramubura bibwira ko ashobora kuba yasubiye mu kigo akararana n’abandi bana kuko umuriro wari wabuze.

Mu gitondo nibwo abaturage bahamagaye uyu musaza bamubwira ko umwana wabo bamubonye hafi y’umuhanda.

Nyuma y’amasaha agera kuri 16 uyu mwana atazi aho ari, nibwo yongeye kugarura akuka, atangira gutekerereza abari aho ibyamubayeho.

Yagize ati “navuye ku ishuri mu gihe cya saa tatu z’ijoro ndikumwe na musaza wanjye, ariko nsigara inyuma gato, imbere yanjye hahita haturuka moto iza insanga nyihungira mu rundi ruhande. Hanyuma havaho umuntu araza ampfuka ku munwa, haza n’undi banshyira igitambaro mu kanwa banampfuka mu maso banshyira kuri moto baranjyana”.

Uyu mwana akomeza avuga ko atazi aho bamujyanye, gusa nawe ngo yagiye kwibona yisanga ari kwa muganga.

Harerimana Polycarp, umuforomo wakiriye uyu mwana, avuga ko yazanywe n’abaturage atabasha kuvuga. Gusa nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibanze n’ikigo nderabuzima cya Kibingo yahise atangira kuvuga ibyamubayeho.

Uyu mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, kuri ecole secondaire de Ruhango, nyuma yo gukorerwa ubufasha bw’ibanze, yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kabgayi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 24 )

Birababaje! Abana b’abakobwa bajye bimenya batahe kare kandi ntibakagende bonyine ninjoro.

r

simba yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

nubwo iyi nkuru idasobanutse ariko ibyabaye byose elle a perdu sa virginite.reka nkwibwirire wa mwana w umukobwa we iki n igikomere utazakira mubuzima bwawe kugeza upfuye.nge byatumye nanga abahungu mbapinga kubi kuburyo ntawe numva ko hari n icyo yandusha.ntanuwo mbona ko yandusha ubwenge mwishuri cg amafranga ye.narakuze mba umuhanga ariko urwango mbagirira menya uwankorera kumwana namutera icyuma n umupolice wamukiza namurya amenyo...sha abahungu abahungu...nibagiwe ko byatumye ntanuwo nemera ko ankunda ubu mbana n uwo numvise ho sentiments ariko ntanumwe ushobora kumbwira ko ankunda ngo nzabyemere..barakanyagwa

kessi yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ihangane mama ariko musaza wawe ntiyakubereye RUCAGU ndavuga intore abayakurindiriye gusa police yacu turayemera mugihe gito irafata .

Gakire yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ariko se aya masaha yose aka kana kari kari gukora icyi? Etude se ayikora wenyine????????? ndasanga uyu mwana nawe ashobora kuba abifitemo uruhare kabisa????

Adar yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

birambabaje kabisa, ariko Mana ibi birura koko, ubuse uyu mwana koko, sha...icyampa Imana akaba atarandujwe sida, ariko ukuntu yasigaye n’ukuntu musaza we yahise yigendera nabyo njye simyumva neza. Imana igufashe

kimanuka yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

yihangane ,Imana imufashe ntibabe bamwanduje bya birwara bibi

yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ariko rero uwo musaza we nawe afite amakosa,kubona mushiki wawe asigaye inyuma hanyuma ntumubwire ngo mujyende ukigendera wenyine uziko umuriro wabuze kdi ari mumasaha ya ni joro.ikindi uwo mukobwa we yasigaye inyuma mubiki?kuki atabwiye musaza we ngo amurinde ko yari amasaha mabi?Nyine muri yi si harimo ibisiga birekereje kunyama nukuba maso

charls yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

mubyukuri uyumwana yarenganye turanenga police ikorera ahohantu ntiwamara ntakuntu wamara ayamasaha yose nta police iragushyikaho.

Eugene yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

YIHANGANE IYI

yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

ihangane nshuti Imana iragufasha

yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Birababaje twifatanyije n,umuryango we

claire yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Aba si abantu ni inyamaswa mbi. Ubu koko bajyaga kumufata, babuze indayi. Pole sha ihangane kandi urware ubukira. Ndasaba abandi bana b’abakobwa kudahirahira bagenda mu ijoro n’iyo baba bari kumwe n’abandi kuko Bihehe zabaye nyinshi.

sehene yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka