Ruhango: Umwana w’imyaka 19 yasambanyijwe n’abantu 2 bataramenyekana
Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yafashwe n’abantu babiri mu gihe cya saa tatu mu ijoro ku wa Gatanu tariki 07/09/2012, avuye gusubira mu masomo ye “etude”.
Ababyeyi be bavuga ko batigeze bamenya aho umwana wabo yaraye, gusa ngo bahurujwe n’abaturage bababwira ko babonye umwana wabo hafi y’umuhanda aryamye.
Ubwo twasangaga ise w’uyu mwana ku kigo nderabuzima cya aho umwana we yari arwariye, yavuze ko umwana yari asanzwe azana na musaza we bavuye ku ishuri.
Musaza we yageze mu rugo atari kumwe na mushiki we, ababyeyi bamubaza aho amusize ababwira ko atazi aho yasigaye.
Basubiye ku mushaka baramubura bibwira ko ashobora kuba yasubiye mu kigo akararana n’abandi bana kuko umuriro wari wabuze.
Mu gitondo nibwo abaturage bahamagaye uyu musaza bamubwira ko umwana wabo bamubonye hafi y’umuhanda.
Nyuma y’amasaha agera kuri 16 uyu mwana atazi aho ari, nibwo yongeye kugarura akuka, atangira gutekerereza abari aho ibyamubayeho.
Yagize ati “navuye ku ishuri mu gihe cya saa tatu z’ijoro ndikumwe na musaza wanjye, ariko nsigara inyuma gato, imbere yanjye hahita haturuka moto iza insanga nyihungira mu rundi ruhande. Hanyuma havaho umuntu araza ampfuka ku munwa, haza n’undi banshyira igitambaro mu kanwa banampfuka mu maso banshyira kuri moto baranjyana”.
Uyu mwana akomeza avuga ko atazi aho bamujyanye, gusa nawe ngo yagiye kwibona yisanga ari kwa muganga.
Harerimana Polycarp, umuforomo wakiriye uyu mwana, avuga ko yazanywe n’abaturage atabasha kuvuga. Gusa nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibanze n’ikigo nderabuzima cya Kibingo yahise atangira kuvuga ibyamubayeho.
Uyu mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, kuri ecole secondaire de Ruhango, nyuma yo gukorerwa ubufasha bw’ibanze, yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kabgayi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane ndumva abana ba externa bazajya babacyura kare.
Uyu mushiki wange rwose yazize amaherere, Niyihangane hamwe n’ababyeyi be kuko abatubuza amahoro Police Yarabahagurukiye kandi any time else aba bazabiryozwa.
Mbega agahungu k’ akaginga!
BIRABABAJE KABISA CYAKORA MWANA WAMAMA WIHANGANE KUKO UBUZIMA SAHO BURANGIRIYE KOMEZA WISHYIREMO IMBARAGA WIGE KANDI UHARANIRE KUZARUTA AKO GASAZA KAWE KAGACUCU GUSA.... BABYEYI NAMWE NTIMUTE UYU MWANA KUKO YAHUYE NIBIBAZO BURIWESE YAHURA NABYO MUMWAKIRE,NTIMUMUBWIRE NABI NDABAZI NTIMUJYA MWIHANGANA,MUGIYE KUMUCA, KUMUTUKA:INDANGAZI,IKIGORYI...MWIHANGANE RWOSE MUSABIYE IMBABAZI.KANDI NAKOMEZA UMURAVAWE MUKWIGA MUZABONA UBUTWARI BWE PE... IZONJIJI NAZO ZIZAHORE ARIMBWA KUKO UBUGABO BWO ZARABUNEYE IMBWA GUSA GUSA IBICUCU GUSA PUUUU
birababaje, kubona abantu bagira umugambi mubisha nkuyu bakawugeraho ntawubamenye, hakorwe iperereza aho yafatiwe nahantu haba hari abantu benshi, kuburyo isaha yafatiweho hatabuze abbibonye nibareke ceceka mu mafuti nkaya yokonona umwana nkuyu, maze bazashyikirizwe ubutabera bakanirwe urubakwiye.ababyeyi buyumwana nimwihangane iyisi tulimo niyibibazo, ariko mukurikirane uyumugizi wanabi cyane cyane kwa banya Ruhango hafi yabose baziranye mwegere umwana mumubaze neza aho yabonye bamwerekeza.
Uyu mwana rwose yahuye n’ingorane pe! Ariko rero ababyeyi nibareke gutumagiza abana b’abakobwa nijoro kimwe no kujya bababwira bagataha kare; kuko ibisumizi byabaye byinshi!!! Ariko se etude ya saa tatu z’ijoro koko, si akagambane ku mwana w’umukobwa, n’ubwo yaba umwana w’umuhungu!!!! Ababyeyi nimufate responsabilités kabisa!!!
Uyu musaza we nta kigenda, ubundi n’inkokokazi ziri kumwe n’isake zitora nta mpungenge nkaswe umwana w’umukobwa wari kumwe na musaza we ni akagwari kabisa gakwiye amasomo.
Uyu mwana w’umukobwa yihangane yahohotewe, ese niyo yaba hari uruhare abifitemo by’iki gihe ziriya mbwa ebyeri ku mukobwa umwe si umwanda? ni misega muyireke.Gusa nakira ntibimuce intege ngo agire complexe yo kwiyigira neza kuko ntawe bitabaho.Imana ikurinde.
Uyu musaza we nta kigenda, ubundi n’inkokokazi ziri kumwe n’isake zitora nta mpungenge nkaswe umwana w’umukobwa wari kumwe na musaza we ni akagwari kabisa gakwiye amasomo.
POLICE YONGERE UMUTEKANO MUNGO KUKO ABANYABYAHA NTANA HATO BAGIYE KANDI IBYAHA BIRIHO BIZAFASHA ABANYABYAHA KUBURA ICYUHO CYO KUBIKORA.
Birababaje ndetse cyane. Ariko izi nkozi z’ibibi zagiye zijya jugura ku biro zikareka abana bato bakishakira ejo hazaza! Ariko rero babyeyi nimureke dukaze ingamba zo kwita ku bana tubyara. Ubu uyu musaza we arumva koko ibyo yakoze ari byo? Gusiga inyuma mushiki wawe ukiyirukira ugataha uzi ko ari nk’ibiryo bihiye? Wakosheje wa muhungu we n’uko ntakuzi njye nari kukugira inama uko ubutaha ugomba kujya ubyitwaramo kuko bitabaye ibyo n’umugore uzashaka wazamusigira ibisiga ukiciraho
Aba bantu ariko wagira ngo ni umugambi bari bamaranye iminsi!!! Njye n’uwo musaza we simushyira amakenga Imana imbabarire. sinumva ukuntu isegonda rimwe asigaye inyuma musaza we yaramuretse ntamurinde akarinda ubwo agera murugo!iryo segonda rimwe kandi moto igahita iza ikamwuriza n’ibitambaro kumunwa...ubwo murumva niba ibyo uwo mwana avuga ari uko byagenze koko ataragambaniwe? ababishinzwe bakurikirane ariko n’uwo musaza we bamubaze byinshi!Isi yameze amenyo koko wa mugani!!!