Ruhango: Abanyeshuri batewe n’amajyini, 17 barahahamuka

Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigo G.S. Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango, batewe n’ibyo bise amagini, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, biniga abanyeshuri babiri abandi barahahamuka bikomeye bibaviramo kujya kwa muganga.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye ubwo bari bamaze kuzanzamuka, bavuze ko bagiye kumva bakumva bagenzi babo barakomera cyane bavuza induru. Nabo ngo kwihangana byabananiye bibaviramo guhahamuka.

Aba banyeshuri bavuze ko atari ubwa mbere baterwa n’aya majyini, ngo kuko yari asanzwe aza akabiba amafaranga ariko ntagire icyo abatwara.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “hari igihe aza akakubwira ngo igirayo, ukigirayo uzi ko ari mugenzi wawe. Akajya mu gikapu agakuramo amafaranga akigendera bugacya wataka bagenzi bawe ngo nibo bakwibye”.

Undi nawe yagize ati “hari ubwo ryaje rifata umwana riramuniga, aho azanzamukiye aratubwira ngo yabonaga ari ikintu cy’ikigabo kirekire gifite uruhara mu mutwe”.

Umuyobozi wa G S Indangaburezi, Gatari Sylvere, ntiyemera ko abanyeshuri be batewe n'amajyini.
Umuyobozi wa G S Indangaburezi, Gatari Sylvere, ntiyemera ko abanyeshuri be batewe n’amajyini.

Tuvugana n’umuyobozi w’iri shuri, Gatari Sylvere, yavuze ko ubu mu bitaro hasigayemo abana batandatu gusa ngo abandi borohewe keretse ngo umwe ukunze kurwara umutima niwe ukimerewe nabi.

Uyu muyobozi yongeyeho ko atemeranya n’aba banyeshuri ko batewe n’amajyini koko, ahubwo ngo byabaye kwikanga bituma abandi bahahamuka.

Yagize ati “ariko se wowe urumva ibyo bishoboka, hari aho byabaye se, wemera se mauvais esprit? Ahubwo buriya bamwe bikanze barasakuza cyane bituma n’abandi bikanga”.

Nubwo uyu muyobozi ashimangira ko ibi bitabaho, abanyeshuri bo bavuga ko bari bamaze iminsi babona ibimenyetso by’ibi bintu.

Ngo hari igihe abana bamwe bageraga aho bacumbika bagatangira gusenga, bajya kumva bakumva ngo umuntu anyuze ku idirisha, akababwira ngo ninjye Obama uyu munsi turabonana.

Aba banyeshuri bahoraga bavuga ngo hari icyigabo kirekire gikunda kuza mu icumbi ryabo witwa Obama.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 13 )

Bavandimwe rwose ntimuhakanire abo bana nanjye ubwanjye nahavuje ibyo bishitani bihari babivuga ngo ni ubwoba bwabakobwa kuba directeur abihakana birumvikana kuko ntiyakwemera ko mu kigo cye habamo ibintu nkibyo yihagararaho kuburyo bushoboka gusa namubwira agakomeza amasengesho dore ko akunda no gusenga.abo bana nugukomeza kubaha ihumure ntitubace intege ngo ni ubwoba kd byarababayeho.

bizimungu jean louis yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

igini rivuga ngo igirahirya baribonyehe koko
kereka niba ari umuntu uza kubakanga akigira igini
kugirango abone uko abiba naho ubundi sinemeranywa nababanyeshuri rwose ko ari amajyini.

HABINEZA Eric yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Barabeshya nta gini ribaho! ahubwo ndibaza abemeza ko amagini abaho aho barerewe.ntibyunvikana ukuntu muli 2012 hakiri abagitekereza gutyo! n,ayamadini yibyaduka yirirwa abibeshya kugirango yibonere indonkeee!

kacel yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Nanjye ndemeranwa nabo bana cyane ko njye nanahize kandi na mbere yuko biba kuri 14 nari mpari barimo babivuga ko hari ikintu kiza kikabiba ariko ukibonye akakibona bitandukanye nibyundi.Gusa burya mbere yuko wizera Imana wakagombye kwemera ko na satani ibaho kandi nayo igira ibyo twakwita abamrayika bayo ikoresha gusa ahubwo nugukaza amasengesho.

MBARUSHIMANA J.de Dieu yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

ndagirango mbwire n’undi uwari wese waashaka gupinga amajyini ko nanjye ubwange niyigiye muri internat y’irukoma ariko nkaba narabyiboneye, hitwa college APPEC aha hantu tukihiga umwana umwe w’umuhungu ibijyini byaramuteruye biramwirukankana bimujyana aho twameseraga saa cyenda z’ijoro gutaka kwe no kuniha byatumye dorrotoir yacu yose ikangukira hejuru dutabaye dusanga umwana byamuzingiye mw’ipine ry’imodoka aba acrobatte bakiniragaho sport zabo, ubipinga azabaze uwo mwana yitwa idi amin atuye inyamirambo.

Jean yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ivyo birabaho. Imbere yuko nja kuba i Bulayi, sinavyemera na gato. I bulayi harabavyita énergie négative canke esprit z´abantu bafuye bahora batuye ngaho ziheza zikagaruka.
Hariho abantu bafise ingabirano zo kuvyirukana kandi bakamenya abari bo.

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

ndemeranya nabo bana rwose ibyo bijyini muri utwo turere twa Ruhango na Nyanza nibyo bihuzuye gusa bikunda kuza umuntu aryamye biza kwinshi hari ikikuniga kikaguheza umwuka hari nikiza kikavuga mu izina ry’ikintu runaka nk’ikivuga mu ijwi ry’igikona, ingurube, inka se cyangwa n’ibindi.Najye sinemeraga ko ibyo bintu byashoboka ariko byambayeho inshuro zitabarika nabitekerereza abantu bakanseka cyane bigeze aho nkajya mbyumva nkicecekera ariko nkabyuka ngasenga.Muhumure Yezu ni muzima yatsinze Isi niwe Mwami wsayo kandi yanatsinze satani mu mbaraga ze turanesha.naho Headmaster sinzi ibyo yivugisha ngo ntawemera mauvaise esprit ntawuyemera ariko zibaho buriya niwe utahiwe azabihera ubuhamya atazagirango abanyeshuri be ni abasazi.Ruhango na Nyanza ibyaho ni amateka

jose mary yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Nta kuntu ibintu nk’ibyo bitaba mu Ndangaburezi, hari ahantu baba bafite amateka atari meza kandi abanyeshuri bagenda babisigira abandi . Gutyo gutyo.....biragoye gukosora amateka yaho.

seca yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

mbega abana babeshya weee......! amajyini se abaho?, buriya rero ubwo ar’abakobwa babonye ikinyabwoya, njyewe nihagira ubona ijyini azarinyereke.

Nkende yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Sha ayo majyini ndumva ari gatumwa none se amajyini avuga abana bari kwisengera akanyura mu idirishya avuga ngo ni Obama turabonana...Yemwe ni ukwiyambaza abanyarwanda bazi kuvura bya Kinyarwanda bakavugutira umuti abo bana bakavura ayo majyini n’aho ubundi ntibyoroshye nanjye ndumva mpahamutse!

Jonathan yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ubwo si abajura batera abo bana koko?! Ubuyobozi bw’ikigo bukwiye gufatanya n’inzego z’umutekano bagasuzuma uko icyo kibazo giteye ndetse kigafatirwa ingamba. Nawe ngo ’igini’ (niba abaho) ngo riraza ngi igirayo maze rikajya mu gikapu!!! igini ryaba rishaka amafaranga ngo riyagire rite?!

John yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Mbere na mbere reka dnihanganishe abo bana bahuye n’icyo kibazo, gusa jyewe ndemera ko amajyini abaho kandi hari ibigo by’amashuri bikunda kwibasirwa n’ayo majyini.Gusa ntawundi muti wo kuyirinda uretse amasengesho gusa.

Emmanuel Nyirinkindi yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka