Ruhango: Abanyeshuri batewe n’amajyini, 17 barahahamuka

Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigo G.S. Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango, batewe n’ibyo bise amagini, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, biniga abanyeshuri babiri abandi barahahamuka bikomeye bibaviramo kujya kwa muganga.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye ubwo bari bamaze kuzanzamuka, bavuze ko bagiye kumva bakumva bagenzi babo barakomera cyane bavuza induru. Nabo ngo kwihangana byabananiye bibaviramo guhahamuka.

Aba banyeshuri bavuze ko atari ubwa mbere baterwa n’aya majyini, ngo kuko yari asanzwe aza akabiba amafaranga ariko ntagire icyo abatwara.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “hari igihe aza akakubwira ngo igirayo, ukigirayo uzi ko ari mugenzi wawe. Akajya mu gikapu agakuramo amafaranga akigendera bugacya wataka bagenzi bawe ngo nibo bakwibye”.

Undi nawe yagize ati “hari ubwo ryaje rifata umwana riramuniga, aho azanzamukiye aratubwira ngo yabonaga ari ikintu cy’ikigabo kirekire gifite uruhara mu mutwe”.

Umuyobozi wa G S Indangaburezi, Gatari Sylvere, ntiyemera ko abanyeshuri be batewe n'amajyini.
Umuyobozi wa G S Indangaburezi, Gatari Sylvere, ntiyemera ko abanyeshuri be batewe n’amajyini.

Tuvugana n’umuyobozi w’iri shuri, Gatari Sylvere, yavuze ko ubu mu bitaro hasigayemo abana batandatu gusa ngo abandi borohewe keretse ngo umwe ukunze kurwara umutima niwe ukimerewe nabi.

Uyu muyobozi yongeyeho ko atemeranya n’aba banyeshuri ko batewe n’amajyini koko, ahubwo ngo byabaye kwikanga bituma abandi bahahamuka.

Yagize ati “ariko se wowe urumva ibyo bishoboka, hari aho byabaye se, wemera se mauvais esprit? Ahubwo buriya bamwe bikanze barasakuza cyane bituma n’abandi bikanga”.

Nubwo uyu muyobozi ashimangira ko ibi bitabaho, abanyeshuri bo bavuga ko bari bamaze iminsi babona ibimenyetso by’ibi bintu.

Ngo hari igihe abana bamwe bageraga aho bacumbika bagatangira gusenga, bajya kumva bakumva ngo umuntu anyuze ku idirisha, akababwira ngo ninjye Obama uyu munsi turabonana.

Aba banyeshuri bahoraga bavuga ngo hari icyigabo kirekire gikunda kuza mu icumbi ryabo witwa Obama.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 13 )

Mbere reka dnihanganishe abo bana bahuye n’icyo kibazo, gusa jyewe ndemera ko amajyini abaho kandi hari ibigo by’amashuri bikunda kwibasirwa n’ayo majyini.Gusa ntawundi muti wo kuyirinda uretse amasengesho gusa.

Emmanuel Nyirinkindi yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka