Rubavu: Ingabo za RDC ngo zasubiye ku butaka bw’u Rwanda zari zasabwe kuvaho

Abaturage baturiye umusozi wa Hehu, mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu gitondo tariki ya 28 Mata 2015 bongeye kubona ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC zasubiye mu myanya zari zakuwemo ku butaka bw’u Rwanda.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akagari ka Hehu umusozi wa Hehu uherereyemo, Nsengiyera Claude, yemeje aya makuru avuga ko yabwiwe n’abaturage ko babyutse bajya guca ubwatsi ahakuwe ingabo za FARDC bagatungurwa no kuzihasanga, nawe yabigenzura agasanga ari byo.

Akomeza agira ati “Turabifata nko kwigomeka no gushaka ubushotaronyi, kuko bari kubikora nkana kandi bazi ko atari mu gihugu cyabo”.

FARDC ngo yagarutse ku butaka bw'u RWanda yari imaze iminsi yarigaruriye.
FARDC ngo yagarutse ku butaka bw’u RWanda yari imaze iminsi yarigaruriye.

Tariki ya 27 Mata 2015, nibwo impuguke zihuriweho n’ibihugu byombi zishinzwe gusubizaho imbago zashyizweho mu w’1911 zeretse ingabo za FARDC zari zimaze iminsi ine zigabije ubutaka bw’u Rwanda aho imbago igabanya u Rwanda na RDC iherereye.

Iri tsinda rishinga imbago ya 22 ihuza u Rwanda na RDC, ryagaragaje ko ingabo za FARDC zacukuye indaki mu Rwanda zirengereye metero zirenga icumi zivuye ku butaka bwayo zikinjira mu Rwanda.

Rwayitare Esdras ukuriye impuguke z’u Rwanda yasobanuye ko nyuma yo gushinga imbago hagomba kubarwa ubutaka butagira nyirabwo kuri buri ruhande bungana na metero 6,25 zitagomba kugira igikorerwamo, bivuze ko ingabo za RDC zarenze ubutaka butagira nyirabwo ku ruhande rw’ u Rwanda zikinjira mu gihugu cy’u Rwanda.

Itsinda rihuriweho n'ibihugu risobanurira abayobozi b'ingabo uko imipaka igomba kumera n'aho batagomba kurenga.
Itsinda rihuriweho n’ibihugu risobanurira abayobozi b’ingabo uko imipaka igomba kumera n’aho batagomba kurenga.

Ubwo ingabo za FARDC zerekwaga imbago ndetse zigasobanurirwa aho zitagombye kurenga, umuyobozi uzikuriye ufite ipeti rya Majoro yavugaga ko bagomba kuhava bahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Kinshasa, ariko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bubasaba kuva ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwerekwa umupaka aho ugarukira.

Abaturage batuye mu Kagari ka Hehu bavuga ko aho ingabo z’u Rwanda ziri zitegereye Abanyekongo kuko ziri ku musozi uteganye n’uwa Hehu ugabanya u Rwanda na RDC.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

Bacumugani mukinyarwanda ngo bashaka impamvu yubatse inzu muyindi ubwo bashaka intambara.

Kabebe yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

ubanza ariko bibagirwa vuba aho bakambitse babona ko se ari mu studio ya ndombolo...sinzi ubashuka ubushotoranyi.com

Ngabo yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

RDF nikubite imbwa.

patrick yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka