Abanyarwanda bari barambuwe imirima n’ingabo za Kongo bashima ko zashubijwe inyuma

Abaturage bo mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu bari barambuwe imirima n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ku musozi wa Hehu, bavuga ko bashima uburyo u Rwanda rwashoboye kwitwara mu kibazo kikarangira kidateje umutekano muke.

Tariki ya 27 Mata 2015 nibwo ingabo za RDC (FARDC) zari zaracukuye indaki zinubaka ibirindiro mu myaka y’abaturage zeretswe n’itsinda rihuriweho n’u Rwanda na RDC imbago zitagomba kurenga, aho bigaragara ko zarengeye imbago zikinjira mu Rwanda.

Kwinjira ku butaka bw’u Rwanda kwa FARDC byatangiye m’Ugushyingo 2013 ariko u Rwanda rwitabaza itsinda ry’ingabo z’ibihugu biri mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) ziba mu itsinda rishinzwe gucunga imbibi z’ibihugu byegeranye na RDC (EJVM).

Abagize itsinda rishinzwe gusubizaho imipaka bagaragaza aho ibihugu bigabanira.
Abagize itsinda rishinzwe gusubizaho imipaka bagaragaza aho ibihugu bigabanira.

N’ubwo ingabo za FARDC zari zaracukuye indaki zikazivamo, tariki ya 23 Mata 2015 ingabo zaje gusimbura izari zihamaze igihe zagarutse mu ndaki zacukuwe n’aba mbere basabwa kuhimuka kuko atari ku butaka bwabo barabyanga.

Abaturage baturiye ahacukuwe indaki bavuga ko kuva M23 yakwirukanwa, ingabo za FARDC zababujije guhinga imirima yabo, ngo n’iyo bahinze zirayisarura bakabura uko babigenza none bahagaritse kuyihinga.

Nshimiyimana Valens usanzwe afite imirima ahari harafashwe n’ingabo za RDC asaba ko zigomba kuva ku gasozi zari zarafashe kuko n’ingabo z’u Rwanda zitakabaho bakareka abaturage bakikorera imirimo yabo.

Abaturage bafite imirima yari yarigaruriwe n'ingabo za RDC bishimiye ko u Rwanda rwabyitwayemo neza ikibazo kigakemuka mu mahoro.
Abaturage bafite imirima yari yarigaruriwe n’ingabo za RDC bishimiye ko u Rwanda rwabyitwayemo neza ikibazo kigakemuka mu mahoro.

Nshimiyimana avuga ko itsinda rihuriweho n’ibihugu riri gusubizaho imipaka rakoze kuko umutekano wari muke ku mpande zombi kuko byashoboraga kuzatera intambara.

Ati “Abasirikare ba Kongo batubujije guhinga kandi ari ubutaka bwacu, abasirikare bacu baducungira umutekano ntibageraga ku mbibi z’igihugu cyabo kandi biri mu nshingano zabo, byashoboraga gutera ibibazo bikomeye ariko turishima ko bikemutse mu mahoro”.

Itsinda rishinzwe gusubizaho imipaka yashyizweho n’abazungu bategetse u Rwanda na RDC mu w’1911 rikimara kwerekana imbibi, abasirikare ba FARDC bahise basabwa kuva ku butaka bw’u Rwanda baragenda, basabwa no kudatura mu butaka butagira nyirabwo (zone neutre).

Indaki za FARDC zubatswe mu Rwanda ngo zari zarabujije abaturage guhinga imirima yabo.
Indaki za FARDC zubatswe mu Rwanda ngo zari zarabujije abaturage guhinga imirima yabo.

Abaturage bavuga ko kuva babonye ubutaka bwabo bagiye gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi bari basanzwe bahakorera.

Esdras Rwayitare ukuriye itsinda ry’u Rwanda mu gusubizaho imipaka, avuga ko akazi kabo ari ukugaragaza imbibi zashyizweho n’abazungu mu w’1911 kugira ngo abajyaga bahura n’ikibazo cyaho imipaka irangirira kiveho.

Umuyobozi uyobora Territoire ya Nyiragongo muri RDC, Déo Mutumay Tembela avuga ko abaturage b’u Rwanda nta kibazo bagirana n’Abanyekongo, akavuga ko kugaragaza imbibi bitumye buri wese amenya aho atagomba kurenga kandi bumva bizakuraho amakimbirane yashoboraga kuvuka.

Ingabo za RDC zimaze kwerekwa imbago itandukanya ibihugu zasabwe kubahiriza imipaka.
Ingabo za RDC zimaze kwerekwa imbago itandukanya ibihugu zasabwe kubahiriza imipaka.

Itsinda rihuriweho n’impuguke z’ibihugu by’u Rwanda na RDC riri kugenda rigaragaza ahagomba gushingwa imbago zigabanya ibihugu byombi, hakaba haramaze kuboneka iya mbere, iya kabiri, iya gatatu n’iya kane hamwe n’iya 21 iri ku mupaka wa Kabuhanga, n’iya 22 iri ku musozi wa Hehu.

Iri tsinda rigomba kugaragaza imbago 22 aho zigomba gushingwa, ibi bikazagabanya ikibazo cy’ingabo za RDC zikunze kurenga imbibi zikinjira mu Rwanda zitwaje ko zitazi aho umupaka ugarukira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri tsinda ryakoze neza kuba ryaragaruriye abaturage agace kabo bityo ubutaha uzafatwa yaje muri kariya gace azagafatwa nk’umucengeri

paul yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka