RDF yatangiye gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse

Ingabo z’igihugu zatangiye imirimo yo gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacikiye ku Kinyanda mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 04/05/2013.

Ingabo z’igihugu zatangiye guhanga umuhanda ku ruhande uzakoreshwa mu gihe ibikorwa byo gusana uyu muhanda ku buryo burambye bishobora kufata igihe kitari gito bizaba bikorwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lit. Gen. Charles Kayonga, waje kwirebera uko icyo kibazo giteye kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2013, yasabye ko ibikorwa byo gusana byihutishwa kugira ngo uwo muhanda wongere ube nyabagendwa mu gihe gito gishoboka.

Umugaba mukuru w'ingabo n'abandi basirikare bakuru baje kwirebera uko ikibazo kimeze.
Umugaba mukuru w’ingabo n’abandi basirikare bakuru baje kwirebera uko ikibazo kimeze.

Umugaba Mukuru w’Ingabo ari kumwe na Lt. Gen. Fred Ibingira na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime bakomeje bajya mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke aho umuhanda na ho wiyashije hakaba habura gato na ho ngo uriduke.

Umuhanda wasadutse ahantu hareshya nka metero 30 z’ubutambike naho ahandi watanye, haramutse hanyuze imodoka nini wariduka nta kabuza. Uyu muhanda wangijwe n’amazi yabuze inzira yinjira mu butaka uturika biturutse hasi.

Abayobozi bakuru b’igihugu bahagurikiye ikibazo cy’uyu muhanda kugira ngo wongere ugendwe. Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yaje kwirebera uko uwo muhanda wangiritse.

Minisitiri wa MININFRA, Prof. Silas Rwakabamba na ba minisitiri babiri mo muri MININFRA na Guverineri Bosenibamwe.
Minisitiri wa MININFRA, Prof. Silas Rwakabamba na ba minisitiri babiri mo muri MININFRA na Guverineri Bosenibamwe.

Nyuma ye, haje Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Rwakabamba aherekejwe n’abaminisitiri babiri muri iyo minisiteri ari bo Isumbingabo Emma Francoise na Dr. Alexis Nzahabwanimana.

Iyangirika ry’umuhanda Kigali-Musanze ryabangamiye urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruzwa. Uretse abagenzi ba Express bahinduranya imodoka bagakomeza ingendo zabo, abandi bagenda n’imodoka zizwi nka “Twegerane” baragira ikibazo cyo gutinda mu nzira kubera kubura imodoka bageze hakurya.

Uyu muhanda wangije kandi insinga za fibre optique n’iza konegisiyo (connection) ya MTN, ku buryo itumanaho ryabaye ibibazo muri ako gace. Imirimo yo gusana iyo miyobora nayo yatangiye uyu munsi.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru (Amafoto yose yafashwe na Leonard Nshimiyimana)

Umugaba Mukuru w'Ingabo asobanura ko ikibazo ari amazi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo asobanura ko ikibazo ari amazi.
Umugaba Mukuru w'Ingabo n'abandi bayobozi bareba ahandi umuhanda wiyashije.
Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abandi bayobozi bareba ahandi umuhanda wiyashije.
Umuhanda urimo guhangwa kugira ngo imodoka zibone inzira.
Umuhanda urimo guhangwa kugira ngo imodoka zibone inzira.
Umukozi wa MTN arimo gusana umuyoboro wa connection wangijwe n'umuhanda.
Umukozi wa MTN arimo gusana umuyoboro wa connection wangijwe n’umuhanda.
Umugaba mukuru w'ingabo n'abandi basirikare bakuru baje kwirebera uko ikibazo kimeze.
Umugaba mukuru w’ingabo n’abandi basirikare bakuru baje kwirebera uko ikibazo kimeze.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 23 )

cogs.RDF.RWOSE IBI BIBA BIGARAGARA KO IGIHUGU CYACYU CYIHESHA AGACIRO ARIKO INGABO ZACU ZO NI AKARUSHO MURI BYOSE.HABA MU KURWANYA UMWANZI.UBUVUZI ,UBUHINZI GUKORA UMUHANDA UBWOROZI MBESE NI ABA TOUT TRAVAUX INERNATIONAL BEMEWE N’AMATEGEKO.IMANA IJYE IKOMEZA KUBAHA UMUGISHA.RDF OYEE

LAMBERT yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ntacyo tuzaburana ingabo zacu haba mu by’umutekano mu gihugu no hanze yacyo n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu rirambye.

nsengumuremyi salomon yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ibi nibyo ahubwo byitwa kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo, aho kurira nka bamwe ngo dutegereze inkunga!!
Gusa harebwe ko kuvana igitaka hariya ku musozi bitazawutera gusaya nawo ukamanuka.

Mim yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Uyu muhanda nusanzwe vuba kuko ufitiye akamaro kanini igihugu kuberako ni mpuzamahanga kandi no mu karere uturukamo k’amajyaruguru n’uburengerazuba gafatiye runini ibikorwa byinshi mu buzima bw’igihugunk’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubukerarugendo.

solange yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

RDF igoboka ahakomeye cyane,uyu muhanda kuba aribo bagiye kuwukora biratanga ikizere ko mu minsi mike uba wongeye kuba nyabagendwa bitewe ibakwe izi ngabo zikorana byose.

mutamba yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Uyu muhanda rwose uteye ikibazo mu rugendo Kigali Musanze Rubavu..gusa twizeye izamarere iyo zahakandagiye burya ibizinanira ni bike..kandi natwe twese turabatera ingabo mu bitugu.

tuyishime yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Icyo nkundira ingabo z’U Rwanda..mutabarana inkubito cyane. kandi mukabikorana umurava..bravo RDF

cyogere yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ingabo z’uRwanda buri gihe zihora kwisonga kandi ziteguye gukemura ibibazo ibyo aribyo byose. Ntacyo tuzaba dufite Ingabo nk’izi zizi gushaka ibisubizo.

kammy yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Nkuriye ingofero K2D iduha amakuru ku gihe. Ikigaragara mufite itimu nziza. Mukomereze aho!

Meilleur yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

this is a job weldone pe. gusa is fred ibingira maj general? mujye nabyo mubigenzura

kayonga patrick yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Kgalitoday iri update kabisa. Nihatabarwe vuba ugu muhanda,imihahiranire igere kubanyarwanda n’abanyamahanga;ariko ugu muhanda gushobora kuba gwabaye umushinwa nk’ibindi byose. Ngaho phones,...ngo ni inshinwa da! BRAVO RDF usanzwe urengera abanyarwanda.

LEODOMIR yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka