RCS irashakisha Mfitumukiza watorotse gereza ya Muhanga
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.

Mfitumukiza yari umwe mu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari mu karere ka Muhanga bakamwambura moto, icyo cyaha cyakozwe muri Nyakanga 2020 mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RSC), SSP Pelly Uwera, yemeje ayo makuru hamwe n’Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha ko Mfitumukiza Jovin yaciye mu rihumye abacungagereza mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 agatoroka.
Muri iryo Joro ni bwo humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza, SSP Niyomufasha akavuga ko byari mu rwego rwo gukurikira Mfitumukiza wari ucitse ariko ntibabasha kumufata.
Yavuze ko abandi bagororwa nta kibazo bafite kuko uwatorotse ari umwe gusa, akaba ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutoroka gereza, n’icyaha asanzwe akurikiranyweho cyo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bakamwambura moto.
Agira ati, “Ni byo muri iryo joro ni bwo Mfitumukiza yatorotse, abacungagereza bamukurikiye ngo bamufate arabacika, ubu turamushakisha uwamubona yatanga amakuru ku nzego z’umutekano agafatwa”.
Mfitumukiza Jovin wari utuye mu Mujyi wa Muhanga, yafashwe n’ubuyobozi agerageza gucika inzego z’umutekano ngo ahungire i Kigali nyuma yo kwica Ndirabika, si ubwa ambere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera kuko yongeye gufungwa nyuma y’igihe gito yari amaze arekuwe mu bahawe imbabazi rusange.
Ohereza igitekerezo
|
Nabe afata akayaga kuko igifatika nuko babimufashijemo kuko ntibasobanura aho yanyuze cyangwa uburyo bamenye ko agiye....gusa nuko haba hari n’inzirakarengane ziba ziri kubabarira muri gereza yabaye arizo zabonaga aho zinyura zikigendera !!!!!
Ariko umuntu ufite imbunda ananirwa kurasa umunyamaguru gute ?cg bari muri gahunda yo kumutorokesha bitwaza ko barashe akabacika none c kuki batakomeje ngo bamwiruke inyuma?hano harimo kata sha ,
Hoya ntabwo byumvikana kbx umuntu acika umuntu ufite imbunda Gute kilo.
Ubundi gucika Niki? Kuki iriya gereza ariyo ikunda kugaragamo infurungwa zitoroka.icyampa na papa azatoroke aze Kigali ndebeko mumunkura munzara yahageze✍️