RCS irashakisha Mfitumukiza watorotse gereza ya Muhanga
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.

Mfitumukiza yari umwe mu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari mu karere ka Muhanga bakamwambura moto, icyo cyaha cyakozwe muri Nyakanga 2020 mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RSC), SSP Pelly Uwera, yemeje ayo makuru hamwe n’Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha ko Mfitumukiza Jovin yaciye mu rihumye abacungagereza mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 agatoroka.
Muri iryo Joro ni bwo humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza, SSP Niyomufasha akavuga ko byari mu rwego rwo gukurikira Mfitumukiza wari ucitse ariko ntibabasha kumufata.
Yavuze ko abandi bagororwa nta kibazo bafite kuko uwatorotse ari umwe gusa, akaba ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutoroka gereza, n’icyaha asanzwe akurikiranyweho cyo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bakamwambura moto.
Agira ati, “Ni byo muri iryo joro ni bwo Mfitumukiza yatorotse, abacungagereza bamukurikiye ngo bamufate arabacika, ubu turamushakisha uwamubona yatanga amakuru ku nzego z’umutekano agafatwa”.
Mfitumukiza Jovin wari utuye mu Mujyi wa Muhanga, yafashwe n’ubuyobozi agerageza gucika inzego z’umutekano ngo ahungire i Kigali nyuma yo kwica Ndirabika, si ubwa ambere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera kuko yongeye gufungwa nyuma y’igihe gito yari amaze arekuwe mu bahawe imbabazi rusange.
Ohereza igitekerezo
|
Mbabajwe numumotari yishe
Ntafoto yuwo mugizi wa nabi
Bafite bayishyireho
Nuwahura nawe ahite arya akara RIB roast
Hhhhhhhh atoroka?????? Gute se ,muyihe nzira se,barabashuka.ruswa.com
Reka Reka bamubonye baramurasa arabacika gute c imbunda irasa muri 1m?
Gusa ubwo yashakaga gutorokera kgl ubwo niho yagiye bazahamishire🏃🏃🏃🏃🏃
Nonese baraga iki? Yabacitse bamureba bamwirukaho bamurasa ntibamuhamya aranabacika? Bano si abarashi!! Harimose ikibazo cyubuswa mu kurasa cg kwiruka?
Gereza se bari batikinguye asoka tiruka yambaye imyenda yimfingwa?
Mujye mureka kujijisha rubanda pe
Ntibyumvikana ukuntu yabatorotse ahubwo gereza ya muhanga irimo ruswa nuburangare bwumuyobozi wayo aho atonesha abafungwa mukurikirane kuko ntibyumvikana ukuntu yacitse gereza ubwo se thacien urinda umuryango yari yagiyehe Genevieve mumubaze neza nakazu yubatse muri gereza kayobowe nuwitwa hategekimana protegene na commissaire ruzigamanzi jackson
Birumvikana,ariko byarikubabyiza iyomushyira ho imyirondoroye yose nifoto bifasha mugukurikirana.
Ahaaaaa. Aka ni akumiro rwose! Ngo yatorotse!? Yaciye hehe!? Hari harinzwe na made!?? Mbega ntibyumvikana rwose! Aho harimo kata utamenya! Ahubwo abari bacunze umutekano bose bafungwe. Kuko Aho harimo ruswa cg uburangare bukabije
Haaaa!!!! Iyo deal mwariyemo angahe?
Haaaa!!!! Iyo deal mwariyemo angahe?
Ubwo se iryo jisho ritareba umwicanyi ufunzwe riba rireba iki!!
Azanafatwa tu