Polisi yasobanuye impamvu kwiyandikisha gukorera Perimi byahagaze mbere y’igihe cyari cyatangajwe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko muri gahunda yo kwiyandikisha yo gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, iyo umubare wagenwe wuzuye imashini idashobora kuwurenza, ahubwo ifunga imiryango.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku murongo wa Telefone, yatangaje ko impamvu kwiyandikisha byahise bihagarara itariki yari yagenwe ko bizarangiriraho itaragera, ari uko umubare w’abagombaga gukora wari wuzuye bigatuma imashini itakira abandi bantu.
Ati “Kwiyandikisha gukorera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga bikorwa na Sisiteme (system), iyo umubare wagenwe wuzuye ntabwo imashini yongera kugira undi muntu yakira, ahubwo abandi baba bazongera bakiyandikisha ubutaha kuyindi tariki bazamenyeshwa”.
Polisi y’u Rwanda yari iherutse gusohora itangazo rivuga ko gahunda yo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga izasubukurwa kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2022, ariko imirongo yo kwiyandikisha igifungurwa byakunze mu gihe gito cyane, ubundi bihita bihagarara.
CP Kabera avuga ko abantu badakwiye kubigiraho ikibazo, kuko byose biterwa n’umubare w’abiyandikishije ari benshi imashini yamara kwakira umubare wagenwe wabagomba gukora igahita ihagarara kwakira abandi.
Bamwe mu bari bategereje ko uburyo bwo kwiyandisha busubiraho, barimo Kayiranga Jean Claude, avuga ko batamenye impamvu umurongo wahise uhagarara ndetse ko benshi batishimiye ibyabaye kuko bari biteguye guhita bakora ikizamini.
Ati “Twebwe twabonye batanze iminsi ine, twumva ko tuzagira amahirwe yo kwiyandikisha tugakora ibizami birangira byanze ubundi turiyakira”.
CP Kabera atangaza ko abacikanwe no kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, batagomba kugira ikibazo kuko imirongo izongera igafungurwa mu gihe cya vuba.
Ntabwo CP Kabera yatangaje itariki yo kongera kwiyandikisha, yavuze ko igihe ni kigera bazabimenyeshwa.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Banyakubahwa iri koranabuhanga ryanyu rirutwa na WA murongo twatondaga kuko ryo ntituzi uko murikoresha None se ko irembo ryatwiseguyeho ko byanze mwujuje uwo mubare mute?
Poor and fake service offered by RNP, gutegura ibizamini 500 mugafungura system igihe cyose byarabananiye? Ntekerezako muhomba menshi kdi mugatanga Service mbi. Nimufungure service umuclient naza asaba umunsi mumubwire muti iminsi ishiboka ni iyi . Example system ifunguye for 3months abantu bakiyandika umunsi wakuzura calendar igahindura ibara kuburyo umuclient amenya iminsi itaruzura mwaba mutanza excellence naho ubundi mufite 2/10
Nibadusobanurire ikibazo aho kiri hagati yabo n’irembo bikemuke rwose bongere badufungurire twiyandikishe vuba bareke kutubeshya.
Kuki batubeshya koko kuva kumunsi wa 1 se système iba yanze kugeza kumunsi wa5 nanyuma umubare ukuzura ute ? Ibyo ntibyanze ariko @irembo nabo bisubireho Kbx système yabo iracumbagira
Bafunguye agahe gato pe! Kuko nkanjye maze umwaka wose ntegereje koniyandikisha ariko byaranze nubu bafunguye ndikumurongo ariko birangira byanze ntiyandikishije! Bagire badufashye bongere baduhe amahirwe bafungure pe! Kuko tubitegereje turibenshi
twasabanga nko nabatuye mu ntara batwibuka bakogera bagafugura gahunda yo gukorera ibizamini kuri mundasobwa.
Nyagatare hari abategereje gukorera ikizamini cya provizwari kuri mudasobwa nkuko ho bitwara igihe gito.
murakoze mu gihe ndutegereje igisubizo cyiza
Nonese System niyitegeka abantu cg abanut nibo bagena uko ikora?
Umubare ntarengwa ushyirwaho hashingiwe kuki?
Umubare ntarengwa ushingira kumubare waba Police bahari bo gukoresha ibizami kumunsi,nigihe kigenwa cyoko ngera kwandika abandi ibyo nibyo bigena umubare, ubu banditse abantu 20k bazakora mumezi3
Ndi rusizi ese mwatubarije nimba gukorera online byemewe nyamasheke gukorera provisual murakoze