Polisi yasobanuye impamvu kwiyandikisha gukorera Perimi byahagaze mbere y’igihe cyari cyatangajwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko muri gahunda yo kwiyandikisha yo gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, iyo umubare wagenwe wuzuye imashini idashobora kuwurenza, ahubwo ifunga imiryango.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku murongo wa Telefone, yatangaje ko impamvu kwiyandikisha byahise bihagarara itariki yari yagenwe ko bizarangiriraho itaragera, ari uko umubare w’abagombaga gukora wari wuzuye bigatuma imashini itakira abandi bantu.

Ati “Kwiyandikisha gukorera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga bikorwa na Sisiteme (system), iyo umubare wagenwe wuzuye ntabwo imashini yongera kugira undi muntu yakira, ahubwo abandi baba bazongera bakiyandikisha ubutaha kuyindi tariki bazamenyeshwa”.

Polisi y’u Rwanda yari iherutse gusohora itangazo rivuga ko gahunda yo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga izasubukurwa kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2022, ariko imirongo yo kwiyandikisha igifungurwa byakunze mu gihe gito cyane, ubundi bihita bihagarara.

CP Kabera avuga ko abantu badakwiye kubigiraho ikibazo, kuko byose biterwa n’umubare w’abiyandikishije ari benshi imashini yamara kwakira umubare wagenwe wabagomba gukora igahita ihagarara kwakira abandi.

Bamwe mu bari bategereje ko uburyo bwo kwiyandisha busubiraho, barimo Kayiranga Jean Claude, avuga ko batamenye impamvu umurongo wahise uhagarara ndetse ko benshi batishimiye ibyabaye kuko bari biteguye guhita bakora ikizamini.

Ati “Twebwe twabonye batanze iminsi ine, twumva ko tuzagira amahirwe yo kwiyandikisha tugakora ibizami birangira byanze ubundi turiyakira”.

CP Kabera atangaza ko abacikanwe no kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, batagomba kugira ikibazo kuko imirongo izongera igafungurwa mu gihe cya vuba.

Ntabwo CP Kabera yatangaje itariki yo kongera kwiyandikisha, yavuze ko igihe ni kigera bazabimenyeshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Mwadufasha kwiyandikisha cyangwa mukatubwira igihe bizakorerwa murakoze

Mvano francis yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Mudufashije mwashyiraho gahunda yo gukora burimunsi permit na proviusual byadufashe

Niyonteze John yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Njye ndasaba ko bafungura tugakola kuko haba harimo nokudindiza abanyarwanda. Twibohoye byinshi iki nticyatunanira

Musabimana Adrien yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Mwiriwe nifuza kumenya ese ko nigeze gukorera uruhushya rwagateganyo ( provisoire) 2012 nkarubona nyuma rukaza kuzimira ntarakorera definitif ntayindi nzira nanyuramo ngo mbone indi hatabayeho kongera gukora .

Hagenimana francois yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ahaaaa!! njyewe ubu MBA nabuze nicyo navuga gusa bazafungure vuba turebe ko twabona Andi mahirwe.gusa nibongera kubikora nk’ubushize ndabona nta permis nkeneye ntazigera nyibona

Emile yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ahaaaa!! njyewe ubu MBA nabuze nicyo navuga gusa bazafungure vuba turebe ko twabona Andi mahirwe.gusa nibongera kubikora nk’ubushize ndabona nta permis nkeneye ntazigera nyibona

Emile yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Njye mbona bakagombye kuzatekereza ku bantu biga amategeko yumuhanda muri za Aoto Ecole kuko bo baba bagize ubushake bwokuyiga kakanishyu kwiye kuborohereza muburyo bwo kwiyandikisha aho kubyiganira kumurongo nabandi biyandikisha bararize narimwe cyane ko byatuma banayoboka kujya kuyiga neza murakoze

Nsabimana jean Claude yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Nonese wibwirako abantu bataciye murayo mashuri ntamategeko yu muhanda bazi

Sabato Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-07-2022  →  Musubize

Ariko koko ibibazo igihugu cyacyemuye bikomeye iriya service ya traffic niyo cyananiwe? Cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma? Cyangwa gutunga permis Si uburenganzira bw’umunyarwanda? Rwose nimukosore.

Great yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Ariko Police y’urwanda ivuga ite ko imyanya yari ikenewe muri provisional Driving licence yuzuye,Kandi Hari system 2(gukorera kuri mudasobwa no kurupapuro)?wenda kumpushya za burundu nabyumva kuko Ari practices ariko kumpushya z’agateganyo harimo imikorere mibi.ikindi umuntu ushyiraho deadline nawe yakabaye aha agaciro deadline (igihe ntarengwa).kuko ntibyumvikana ukuntu ushyiraho igihe ntarengwa warangiza ugahagarika gahunda mbere.nonese italiki ntarengwa Yaba imaze iki?

AKA Walcott yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

INAMA NZIZA HALI UMAZE KUYITANGA KANDI NI NAKO BIKORWA MUBINDI BIHUGU BYATEYE IMBERE.
ABABISHAKA BOSE BIYANDIKISHA KU MINSI BASHAKA IKILIHO UMWANYA.
UMUNSI RUNAKA WAKUZURA UGASHAKA AHANDI HAKILI UMWANYA.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Ark mwibarenganya wasanga systeme ya machine barashyizemo umuntu umwe yamara kwiyandikisha nyine bikanga kuko bagifungura twahise twiyandikisha biranga urumva ko arumuntu umwe yenda Bari banshyize muri systeme Naho ubundi rwose twurabashimira kuriyo service nziza mwahaye uwo muntu murakoze

Sindayigaya egide yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

Banyakubahwa iri koranabuhanga ryanyu rirutwa numurongo twatondaga ntanduru watezaga none se ko irembo ryatwiseguyeho ko byanze abo mwabanditse mute? Mwarakoze kudutera agahinda gusa mwishbireho mureke kujijisha abantu kumpamvu zidasobanutse kandi muzi neza

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka