Perezida wa Sena y’u Rwanda amaze kwegura
Uwari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu mutwe wa Sena mu Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, amaze kwegura ku mirimo ye yo kuyobora sena ariko asaba gukomeza kuba umusenateri.
Ibi bivugiwe mu nama idasanzwe iri guhuza abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat aho ikorera i Kigali ku Kimihurura kuri uyu wa gatatu tariki 17/09/2014.
Iyi nama yatangiye iyobowe na Dr Ntawukuliryayo, yari inama idasanzwe.
Igitangira, bwana Ntawukuliryayo yamenyesheje abitabiriye iyo nama ko asaba kwegura ku buyobozi bwa Sena ariko akazakomeza kuba umusenateri usanzwe.
Yahise kandi ava mu mwanya ugenewe uyobora inama, ajya kwicara mu cyiciro cy’abasenateri basanzwe, inama isigara iyoborwa na visi perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma senateri Bernard Makuza wanakomeje kuyobora inama.

Abasenateri batoye bemeza ko bemeye ubwegure bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene.
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wo mu ishyaka rya PSD yayoboraga Sena y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwiyamamaza ku mwanya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010 ariko ntabashe kuwegukana.
Ubwo Dr Ntawukuliryayo yari akimara gusaba kwegura, sénateur Makuza Bernard wasigaye ayoboye inama yatangarije abitabiriye inama ko hari abasenateri 15 bari bamaze kwandika ibaruwa isaba ko haterana inama idasanzwe yo kwiga ku bibazo byarangwaga mu buyobozi bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene.
Ba senateri Tito Rutaremara, Karangwa Chrysologue na Gakuba Jeanne d’Arc bavugiye muri iyo nama ko ubuyobozi bwa Dr Ntawukuliryayo bwari busigaye burimo imikorere itaboneye nko kudahura kw’inzego zigenwa n’amabwiriza ya sena, gushyiraho abakozi mu myanya mu buryo bunyuranye n’amategeko, gukorera mu kajagari n’ibindi.
Tariki 23/07/2014 uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi yakuwe kuri uwo mwanya asimbuzwa Anastase murekezi wo mu ishyaka rya PSD.
Jean d’Amour Ahishakiye
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
imyaka 3 irahagije nibyiza kwegura nabandi baryeho;niba ari ubushak
e bwe koko.iyaba nabandi babigenzaga gutyo
ubundi bavuga ko niba akazi kakunaniye ubugomba kwegura,ark buriya afite impamvu ntawamenya?
UWO MUGABO KUBAYEGUYE NIBYIZA,ARIKO NKURIKIJE IMPAMVU ZATANZWE NTIYEMEREWE NOKUBA MURI SENA!YATAYE INSHINGANOZE ARAKABYA.
Iyi nkuru irangizwa no kuvuga ko kutariki runaka uwari ministiri wintebe yakuwe kuri uwo mwanya, what’s the link or connection in those two stories. ...
namwirukanye mu mirimo y ikibyimbye kimeneke!
Yooooo pole sana. Gusa ningobwa ko umuntu yegura iyo akazi kamunaniye
muri demokarasi kwegura ni uburenganzira bwa buri wese. nk’uko no kujya ku buyobozi bituruka ku bushake bw’umuntu wiyamamaza mu bwisanzure.
Yewe ndumva iridange kabisa ntihajyeho ababishoboye kandi bavuganire abanyarwanda murirusange kuko harabajyaho bakigumira muri Kigali kandi bakajyeze no mubyaro .
ur’Umuntu wu mugabo!!!! ngaha ishuli ribera ryiza!!!! ubundi nta Docteur nkawe wo gutapfuna amagambo ubeshya beshya ureke abakunaniza bawufate. Maze abo basaza babone uko batekinika constitution shya dore ko dukene akandi kamanda wana.
yaba yavuze ikibimuteye?
urwanda ntirukataje Mu iterambere gusa ahubwo na democratie ntitwatanzwe; ndetse no Mu miyoborere myiza aho nyirubwite yifatira umwanzuro akarekurira abakuzuza inshingano kurenza. democratie oyee!!!!
Nkunda ubushishozi bwa rutaremara na chrysologue pe! Nabagabo pe Imana ige ibibuka