Perezida wa Sena y’u Rwanda amaze kwegura

Uwari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu mutwe wa Sena mu Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, amaze kwegura ku mirimo ye yo kuyobora sena ariko asaba gukomeza kuba umusenateri.

Ibi bivugiwe mu nama idasanzwe iri guhuza abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat aho ikorera i Kigali ku Kimihurura kuri uyu wa gatatu tariki 17/09/2014.

Iyi nama yatangiye iyobowe na Dr Ntawukuliryayo, yari inama idasanzwe.
Igitangira, bwana Ntawukuliryayo yamenyesheje abitabiriye iyo nama ko asaba kwegura ku buyobozi bwa Sena ariko akazakomeza kuba umusenateri usanzwe.

Yahise kandi ava mu mwanya ugenewe uyobora inama, ajya kwicara mu cyiciro cy’abasenateri basanzwe, inama isigara iyoborwa na visi perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma senateri Bernard Makuza wanakomeje kuyobora inama.

Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014 batoye bemeza ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo.
Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014 batoye bemeza ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo.

Abasenateri batoye bemeza ko bemeye ubwegure bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene.

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wo mu ishyaka rya PSD yayoboraga Sena y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwiyamamaza ku mwanya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010 ariko ntabashe kuwegukana.

Ubwo Dr Ntawukuliryayo yari akimara gusaba kwegura, sénateur Makuza Bernard wasigaye ayoboye inama yatangarije abitabiriye inama ko hari abasenateri 15 bari bamaze kwandika ibaruwa isaba ko haterana inama idasanzwe yo kwiga ku bibazo byarangwaga mu buyobozi bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene.

Ba senateri Tito Rutaremara, Karangwa Chrysologue na Gakuba Jeanne d’Arc bavugiye muri iyo nama ko ubuyobozi bwa Dr Ntawukuliryayo bwari busigaye burimo imikorere itaboneye nko kudahura kw’inzego zigenwa n’amabwiriza ya sena, gushyiraho abakozi mu myanya mu buryo bunyuranye n’amategeko, gukorera mu kajagari n’ibindi.

Tariki 23/07/2014 uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi yakuwe kuri uwo mwanya asimbuzwa Anastase murekezi wo mu ishyaka rya PSD.

Jean d’Amour Ahishakiye

Ibitekerezo   ( 15 )

Yeeeeeeeeeeeee, uyu nawe aragiye, baramurega GUHUNGABANYA UMUTEKANO NO KURIGISA UMUTUNGO !!¨

OH LALALAAAAA. RAHIRA KO HATARIMO TEN!!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Haaaaa!!!!! ndabona mu buyobozi hari ikibazo haba hasi no hejuru. Ariko ndakwemeye ngiyo demokarasi!!!! ureke ababona bananiwe bakagumya kugundira bagatera imigeri.

kanagatoya yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

niba hari imikorere mibi yari afite ubwo nyine nabe yeguye ajye aho ashobora gukora ibijyanye nibyo ashoboye

kabundi yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka