Perezida Kikwete yasabye Museveni kumuhuza na Kagame

Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, Mizengo Pinda, yamenyesheje Inteko ishingamategeko y’icyo gihugu ko Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni wa Uganda ko yaba umuhuza akamushyikiranya na Perezida Kagame.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, yatangaje ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR ariko amagambo ye ntiyakiriwe neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda bituma habaho kutarebana neza hagati y’ibihugu byombi.

Muri uyu mwuka utari mwiza, Tanzaniya yatangiye kwibona nk’iyashyizwe ku ruhande mu muryango uyihuza n’ibindi bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bw’Afrika (EAC) kuko u Rwanda, Uganda na Kenya hari imishinga bitegura Tanzaniya itarimo, nk’umuhanda wa gari ya moshi uzava Mombasa ukagera i Kigali.

Ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Freeman Bowe, ashinja ubutegetsi bw’icyo gihugu kutareba kure ndetse yabajije Minisiti w’intebe Mizengo Pinda icyo guverinoma irimo gukora ngo Tanzaniya itazava Mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 15 )

None se yaba yemeye ko ibyo yasabaga gushyikirana na FDLR bidakwiye? Cyangwa ni ukugirango azashimangire igitekerezo cye a huit clos. Biherereye ari batatu?

alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Iyo bivugwa n’umuzungu cg umwarabu twari kubifata nk’ibisanzwe,ariko kikwete n’umuvandimwe Uzi neza amateka ya fdlr.wabaye umugambanyi bidashidikanywaho. Kuko nta president uvuga ibyo yiboneye.ibyo biduha uburenganzira bwo kumurakarira.aho kudusaba imbabazi yaturushije umujinya awutura inzirakarengane.ngaho nabigarure turebe.

Felix yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

ayo makuru ni meza ariko mutubwire source yayo

kay yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka