Perezida Kikwete yasabye Museveni kumuhuza na Kagame
Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, Mizengo Pinda, yamenyesheje Inteko ishingamategeko y’icyo gihugu ko Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni wa Uganda ko yaba umuhuza akamushyikiranya na Perezida Kagame.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, yatangaje ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR ariko amagambo ye ntiyakiriwe neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda bituma habaho kutarebana neza hagati y’ibihugu byombi.
Muri uyu mwuka utari mwiza, Tanzaniya yatangiye kwibona nk’iyashyizwe ku ruhande mu muryango uyihuza n’ibindi bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bw’Afrika (EAC) kuko u Rwanda, Uganda na Kenya hari imishinga bitegura Tanzaniya itarimo, nk’umuhanda wa gari ya moshi uzava Mombasa ukagera i Kigali.
Ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Freeman Bowe, ashinja ubutegetsi bw’icyo gihugu kutareba kure ndetse yabajije Minisiti w’intebe Mizengo Pinda icyo guverinoma irimo gukora ngo Tanzaniya itazava Mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Kikwete rwose arimo gusubiza inyuma aka karere kacu. Yaraduhemukiye cyane afata abanyarwanda bibera uri TZ abateza police n’izindi nzego z’umutekano, babambura ibyabo, ubundi barabirukana. Akwiriye kugaragaza ko yakoze amakosa, kandi agashyiraho uburyo abahohotewe basubizwa ibyabo. Ikihutirwa ariko ni uguhagarika akarengane karimo gukorerwa Abanyarwanda muri Tanzania. Naho ubundi, ibyo arimo birababaje, ntibikwiye umuperezida wo muri East African Community.
jyewe maze kumva amagambo ya kikwete byanteye kwibaza byinshi nubundi ntiyarakwiye kujyana ingabo muri kongo,ajyanywe no gutiza FDLR umurindi mubigarara nta kabila,na kikwete nta FDLRL bashatse bahuza uniforme nikirangantego kikaba kimwe!!!!
...........I will hit you
kuki mudasura twebwe abaturage batuye mucyaro ngo tubabwire ibibazobyacu ndabaza mwebwe kigali to days
YASANZE KOKO IBYO YAVUZE MWIRIYA NAMA ATARABANJE KUBITECYEREZAHO IYO ABIBONA MBERE NTABA YARANGIZE ICYO AVUGA
Kikwete ubundi yigiraga ibiki? Abazungu baramushutse rero nawe yishyirahejuru, none byamucanze arashaka gusaba imbabazi? Yazisaba atazisaba, azazisabe n’abanyarwanda bose, n’imiryango y’abantu yamenesheje.
ntabwo bimenyerewe muri afrika ko umu presida yisubiraho keretse cyangwau agasaba imbabazi abaturage bamugiriye ikizere bakamutora, uretse muri amerika nahandi hake muburayi niho bemera amakosa bakanasaba imbabazi,ariko iwacu niyo wateka ibuye rigashya ntawemera ngo abone ko yakoze amakosa
kandi reka basomyi mbabwire prezida ni umuntu nkatwe ashobora gukosa pe cyane cyane igihe yivugiye ibyo atabanje gutekerezaho cyangwa se ashaka kwerekana ko ariwe ushoboye nyuma ugasanga amazi amubanye magari
kikwete yarahubutse andi biragaragara ko hari inama yabonye ahandi zimugarura ku meza amwe naba genzi be
none se koko waira ubwumvikane buke na Kenya, Uganda,rwanda ukabona ko EAC haricyo yageraho
noneho abadepite bo muri opposition bamumereye nabi impamvu hakomeje kwigwa kumishinga myinshi hagati ya Kenya Uganda n’urwanda
aha ubugabo butisubiyeho bubyara ......
Ayo mafuti akora niyo amutera isoni,amenye yuko arimukuru ibyorero ntibikwiye.
Kikwete yisubiyeho akemera amakosa ye byaba byiza turabaturanyiturabavandimwe kandi twese turakeneranye, ariko ntawukenera ibitutsi nagasuzuguro.
Natuze duturane.
Inkuru ntiyuzuye!!!! inkuru z’ibice cg zisondetse tuzizi ahandi hatari aha...hnmmm...
ndibaza umuntu wa shyize iyi nkuru ku rubuga arabona title ifitanye isano na content cg ni ukujijisha abantu ?mwagiye mu banza mugasesengura neza? egooooo
ibyo tanzaniya yakoze buriya itangiye kwicuza ,urabonako iyo tujya kuvugana nayo menshi bitari kuba byiza