Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Zambia kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Zambia bababajwe n’urupfu rwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugera mu 1991.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia muri rusange.
Yavuze ko uwo mukambwe watabarutse azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kubohora Afurika.
Ati “Imiyoborere ye n’uburyo yashyigikiraga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bizahora mu mitima ya benshi bariho n’abazabaho mu bihe bizaza”.
Kenneth Kaunda witabye Imana afite imyaka 97 y’amavuko afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.
My heartfelt condolences to the family of President Kenneth Kaunda and the people of Zambia. His commitment to Africa’s liberation will never be forgotten. His leadership on the continent and legacy of Pan-Africanism will live on for generations to come.
— Paul Kagame (@PaulKagame) June 18, 2021
Ubwo yagiriraga uruzinduko muri Zambia muri Kamena 2017, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye, harimo n’ibyo yagiranye na Kenneth Kaunda nk’uko bigaragara muri aya mashusho.
Ohereza igitekerezo
|