Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia yitabye Imana

Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97. Yayoboye Zambia kuva mu mwaka w’1964 kugera 1991.

Kenneth Kaunda
Kenneth Kaunda

Uwo musaza wahoze ari Perezida wa Zambia ndetse ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Ku wa mbere tariki 14 Kamena nibwo yajyanywe mu bitaro, nk’uko byatangajwe na Rodrick Ngolo, ukorera mu biro bya Kenneth Kaunda. Yavuze ko nyuma kumva atameze neza, yashyizwe mu bitaro bya ‘Maina Soko Medical Centre’ muri Lusaka.

Muri iryo tangazo kandi bavugaga ko “ Nyakubahwa Dr Kaunda asaba Abanya-Zambia bose ndetse n’umuryango mpuzamahanga kumusengera, mu gihe abaganga na bo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe ko yakira”.

Perezida Edgar Lungu uyoboye Zambia muri iki gihe, na we yari yasabye igihugu cyose gusengera Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia “ Kugira ngo Imana imukozeho ukuboko kwayo gukiza”.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Perezida Lungu yagize ati, “ Kaunda yahagurutse mu gihe iki gihugu cyacu cyari kiri mu bihe bikomeye, natwe twese dushobora guhaguruka ku bwe, muri iki gihe afite intege nkeya.”

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge, kuko cyari cyarakolonijwe n’u Bwongereza, kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika wari ukiriho, none na we ashoje urugendo rwe ku Isi.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zambia, Kenneth Kaunda yabaye umwe mu Banyafurika bakora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Nyakwigendera Kenneth Kaunda, umuhungu we Kambarage yagize ati, “Mbabajwe no kubamenyesha ko twapfushije Muzehe. Mureke tumusabire”.

Kenneth Kaunda azibukwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubukoloni muri Zambia, igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni bake bageza ku myaka 97 yali afite.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka