Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al-Fitr.

Perezida Kagame yagize ati: "Eid Mubarak ku miryango y’Abayisilamu bizihije Eid Al-Fitr! Mbifurije mwe n’abakunzi banyu umunsi mwiza".
Ni umunsi usoza igisibo cya Ramadhan, Abayisilamu bakaba bawizihije bateraniye hamwe nyuma y’imyaka ibiri bidakorwa kubera icyorezo cya Covid-19, cyabuzaga abaturage guhurira mu ruhame ari benshi.

Ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), nabwo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, bwifurije abayisilamu bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al-Fitr.
Ni umunsi wabanjirijwe n’isengesho ryakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu, wizihirizwa kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.


#EidMubarak to all Muslim families celebrating Eid al-Fitr! Wishing you and your loved ones, a joyous holiday!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 2, 2022
Kureba andi mafoto yaranze uyu munsi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi video:
Inkuru bijyanye:
Abayisilamu bishimiye kongera kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Fitr
Abayisilamu bizihije Eid Al Fitr biyemeza gukomera ku muco wo kurwanya ikibi
Ohereza igitekerezo
|