Abayisilamu bizihije Eid Al Fitr biyemeza gukomera ku muco wo kurwanya ikibi

Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yahamagariye Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwimika umuco wo kugandukira Imana, baharanira kurwanya ikibi, kugira ngo babashe kubaho, bagendera kuri gahunda nzima ari nako buzuza inshingano z’ibyo basabwa gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Igisibo cy'Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan abayisilamu basoje cyababereye umwanya wo gusuzuma ibyo batitwayemo neza
Igisibo cy’Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan abayisilamu basoje cyababereye umwanya wo gusuzuma ibyo batitwayemo neza

Ubu butumwa yabugarutseho mu Karere ka Musanze ku wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, ubwo yayoboraga isengesho ryitabiriwe n’abayoboke b’Idini ya Islam, risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Ni isengesho ryabereye ku kibuga cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Muhoza ya II, cyateraniyeho imbaga y’abayoboke b’Idini ya Islam bo mu Mujyi wa Musanze.

Mufti wungirije w’u Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh, wayoboye iryo sengesho, asanga umu islam muzima, akwiye kubaho, agerageza kwisuzuma, akamenya ibyo atabashije gukora neza, kandi agaharanira gushyira imbaraga mu kwanga ikibi no kwitandukanya na cyo, akagira imyitwarire ituma aba uw’ingirakamaro mu bandi.

Yagize ati: “Dusoje ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan, twafataga nk’urubuga rw’umwitozo, rwafashaga buri muyisilamu wese, gusubiza amaso inyuma, akagenzura niba imyitwarire ye mu bindi bihe bisanzwe, yaba ari imyitwarire imubereye, kandi ishimwa n’Imana. Bityo tugasaba abayisilamu bose, ko umurongo mwiza barimo mu gihe cyose bamaze bari mu gisibo, bawukomerezaho no muri iyi minsi yindi isanzwe igiye gukurikira umunsi w’Ilayidi twizihije”.

Abayisilamu bizihije umunsi w'Ilayidi biyemeza gukomera ku muco wo kurwanya ikibi
Abayisilamu bizihije umunsi w’Ilayidi biyemeza gukomera ku muco wo kurwanya ikibi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier wifatanyije n’abayoboke b’Idini ya Islam, yashimye umuhate wabo mu iterambere ry’Akarere ka Musanze, binyuze mu guteza imbere uburezi, gushyigikira ishoramari ndetse n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Iterambere ry’Akarere ka Musanze ryaba irishingiye ku burezi bufite ireme, aho usanga abayisilamu baragize uruhare mu kwiyongera kw’ibikorwa remezo by’amashuri, cyane cyane mu bice by’umujyi wa Musanze, ndetse kandi bakaba bashyigikira ishoramari mu by’ubucuruzi; aho usanga urwunguko babukuramo barukoresha mu kuzamura isura nziza y’akarere ka Musanze. Mu kwizihiza umunsi w’Ilayidi, ni no kwishima duha n’agaciro ibyo bikorwa umuyisilamu wese aba yaragizemo uruhare, no kwibukiranya ko urugendo rw’ibirenzeho, rugikomeje”.

Kubigeraho, bizanashingira ku kubaka imiryango itarangwamo ibyaha, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yakomeje abisobanura ati: “Turifuza ko abayisilamu bakomeza kubakira ku muco ugendera kure ikibi icyo ari cyo cyose, uhereye mu miryango yabo, mu baturanyi n’ahandi, babeho mu miryango itekanye. Ibyo bikazadufasha guhamya no kumva ko urugendo turimo rw’imiyoborere myiza, muri kano Karere kacu rushoboka”.

Uretse isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid Al Fitr rihuza Abayisilamu ku munsi nk’uyu, uba ari n’umwanya wo gusabana hagati yabo mu miryango, inshuti n’abaturanyi no gufasha abakene.

Mu isengesho ryo kwizihiza umunsi w'Ilayidi abayoboke b'Idini ya Islam bo mu Karere ka Musanze bari babukereye
Mu isengesho ryo kwizihiza umunsi w’Ilayidi abayoboke b’Idini ya Islam bo mu Karere ka Musanze bari babukereye

Hirya no hino mu bice byo mu mujyi wa Musanze, aho bagaragaraga, akanyamuneza ko gusoza igisibo bari bamazemo iminsi 30, kari kose, barimbye mu myambaro yiganjemo imishyashya; mu ngo zabo, abenshi banateguye amafunguro y’ubwoko bunyuranye, cyane cyane ipilawu, ndetse n’ibinyobwa, bagamije kurushaho guhamya ubusabane.

Kureba andi mafoto yaranze uyu munsi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka