Abayisilamu bishimiye kongera kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Fitr

Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, usoza igisibo cya Ramadhan, bakaba bishimiye kwizihiza uyu munsi bateraniye hamwe nyuma y’imyaka ibiri batabikora.

Ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwifurije abayisilamu bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Fitr.

Ni umunsi waranzwe n’isengesho ryakorewe mu bice by’igihugu bitandukanye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu, ukaba wizihirijwe i Nyamirambo kuri sitade ya Kigali, aho isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana

Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda nyuma y’isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza, nyuma y’igihe kingana n’ukwezi bakimazemo, kuko bitabiriye ibikorwa byose byo kwiyegereza Imana, by’umwihariko bakaba bishimira ko igisibo basoje bagisibye mu bihe byiza biruta ibyo mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Igisibo twagisibye mu bihe byiza biruta iby’imyaka ibiri ishize, aho tutabashije gukora ibikorwa by’amasengesho uko bikwiye kubera icyorezo cya Covid-19, uku koroherezwa twagize muri uyu mwaka ni umusaruro w’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, zashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwiza, tunashimira byimazeyo”.

Yakomeje agira ati “Bityo turasabwa gukomeza kubahiriza ingamba, turasabwa twese kwikingiza byuzuye inkingo zose zizadufasha ku bushobozi bwa Allah, gutsinda burundu iki cyorezo cya Covid-19”.

Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje imbamutima zabo nyuma yo kumara igihe kigera mu myaka ibiri badateranira hamwe ku munsi Mukuru wa Eid Al Fitr, kubera agaciro baha isengesho rikorwa kuri uyu munsi.

Uwitwa Idrissa yavuze ko isengesho ryo ku munsi wa Eid Al Fitr rifite agaciro mu idini ya Islam.

Yagize ati “Iri sengesho rifite agaciro gakomeye mu idini ya Islam, aho Abayisilamu tuba twongeye kwizihiza ibihe byiza nk’ibi byo kongera guhura dufunguye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, dusoje iminsi 30 twiyiriza, twibuka ko habaho n’abakene usanga badafite amafunguro”.

Mugenzi we witwa Neila nawe wari witabiriye isengesho ryo kuri uyu munsi Mukuru, avuga ko yashimishijwe cyane no kuba bongeye guterana bagakora isengesho, ariko ngo n’ubwo nyuma yaryo bagomba guhura bakishimana n’imiryango, ariko bagomba kubikora barushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Harakurikiraho kwishimana n’imiryango ndetse n’abatishoboye tubasha gusangira, ariko tutirengagije y’uko icyorezo cya Covid-19 kigihari, turushaho gukomeza kubahiriza amabwiriza”.

Umunsi wa Eid Al Fitr ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa buri mwaka nyuma y’igisibo cy’ukwezi cya Ramadhan, aho Abayisilamu basiba iminsi 29 cyangwa 30 bakurikije ingengabihe yabo bagenderaho.

Kureba andi mafoto yaranze uyu munsi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka