Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.

Ubwo bwegure, Minisitiri w’Intebe ngo azabushyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Evode Uwizeyimana (Ifoto: Internet)
Evode Uwizeyimana (Ifoto: Internet)

Minisitiri Munyakazi biravugwa ko yaba yeguye biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri. Naho kuri Evode Uwizeyimana, we birakekwa ko ukwegura kwe kwaba gufite aho guhuriye n’ibiherutse kumuvugwaho byo guhutaza umugore.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye KT Press ko RIB yari irimo gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi ku rubuga rwa Twitter, ariko ntibyabujije abantu gukomeza kumunenga kubera indi myitwarire ye mibi abakoresha Twitter bahise bagaragaza.

Bivugwa ko no ku nyubako ya Kigali Heights naho yigeze guhutaza umuntu ushinzwe umutekano wari wamwitiranyije n’umuturage usanzwe, bikanavugwa ko yigeze gukubita umushinwa bari bagiranye ikibazo mu muhanda.

Yigeze kumvikana kandi yita abanyamakuru imihirimbiri, aya magambo akaba atarashimwe n’abayumvise.

Ingingo ya kane y’itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi ryo muri 2013 ivuga ko umuyobozi by’umwihariko uwo ku rwego rw’igihugu abujijwe gukoresha umwanya afite mu guhohotera abaturage cyangwa guhonyora amategeko.

Iryo tegeko kandi ribuza abayobozi kujya mu bikorwa by’imicungire mibi y’inzego bayobora no gushaka kuremera kurusha izo nzego, rikanababuza kujya mu bikorwa bibatesha agaciro cyangwa ibigatesha urwego bayobora nk’uko bigaragara mu ngingo ya 12, iya 13 n’iya 14 z’iryo tegeko.

Biravugwa ko imyitwarire nk’iyi ivugwa muri iri tegeko ari yo yatumye aba bayobozi bombi begura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

I RUBAVU BAHAGIZE AKARIMA.

DHJ Damass yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

MUNYAKAZI WE NTABWO AKWIYE IMBABAZI KUKO NI UMUGOME. UZI IBYO BADUKOREYE NYUMA Y’IBIZAMINI BY’AKAZI MU BUREZI UBUHERUTSE! UBU NDI UMUSHOMERI KUBERA WE.BAJYA BIYOBERANYA KURI MUZEHE WACU H.E Paul KAGAME, BAKIBWIRA KO ATAZABIMENYA.

DHJ Damass yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

aba bagabo bar’abakozi kandi bab’ahanga, ariko babibabwiraga ko ar’abahanga bumva ko batariho nta cyakorwa, mwibuke EVODE bamaze kumuzamura yahise ahinduka ari mu mvugo no mu myifatire, MUNYAKAZI yarize ndabyemera, ariko se nubuhe buhanga yagaragaje? mu gihe iyo ugeze i RUBAVU usanga umwana wiga mukigo cya Leta ahera muwa mbere akagera muwa6 atazi gusoma no kwandika, kubera kwigenga kwa barezi, usibye ko RUBAVU yifitiye umwihariko yo kudatanga Service nziza no kwitwaza imyanya bahawe,

SHINGIRO yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

aba bagabo bar’abakozi kandi bab’ahanga, ariko babibabwiraga ko ar’abahanga bumva ko batariho nta cyakorwa, mwibuke EVODE bamaze kumuzamura yahise ahinduka ari mu mvugo no mu myifatire, MUNYAKAZI yarize ndabyemera, ariko se nubuhe buhanga yagaragaje? mu gihe iyo ugeze i RUBAVU usanga umwana wiga mukigo cya Leta ahera muwa mbere akagera muwa6 atazi gusoma no kwandika, kubera kwigenga kwa barezi, usibye ko RUBAVU yifitiye umwihariko yo kudatanga Service nziza no kwitwaza imyanya bahawe,

SHINGIRO yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Evode we arizize, narusome kuko yararwishigishiye, icyakora nyabusa umuntu uzikoraho ugenda unamubona reba nk’igihe yubahukaga Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita! iyo uteye nabi ntunabimenye buri gihe wisana wasandaye.

Polo yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Hejuru y’ibyo aba bayobozi bombi bavugwaho, byaba ari byo cyangwa atari byo, byaba bivugwa byongerwamo amakabyankuru yandi cyangwa kuremerezwa cyane biruta ibyo baba barakoze nyabyo, rwose ndibwira ntashidikanya ko Leta yacu na yo idapfa guhutiraho! Rero irarebana ubushishozi, ni biba nama babe babibazwa cyangwa banababarirwe n’imbabazi zibaho pe!

Jean Baptiste NYABYENDA. yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Icyo yakoze Evode nikosa risanzwe turebe umumaro atumariye tugabanye inzika ndasaba Nyakubahwa President Paul Kagame kurebana ubushobozi? Abantu benshi ninzika bamufitiye? Turebe icyo amariye abanyarwanda kdi yemeye icyaha agisabira nimbabazi banyarwanda tureke guhora munzika ninzangano duhoramo nibwo tuzatera imbere.

Vava yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Aba bagabo bombi ndabakunda.
Ni abahanga.
Ariko Evode nabonaga atazisazira kuko ni umunyamahane cyane cyanide mu mvigo ze.

Eddie yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Aba bagabo bombi ndabakunda.
Ni abahanga.
Ariko Evode nabonaga atazisazira kuko ni umunyamahane cyane cyanide mu mvigo ze.

Eddie yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

nibyizako ubutabera bukora akazikabwo neza mungerizose ariko twumvise RIB itangiza iperereza kuri me evode kubera yahutaje uriya munyarwanda kazi ariko ntitwigeze twumva uwavuzeko abareyon ari....ntashashatse gusubiramo ngirango murabizi icyo RIB yabarabikozeho ndasabo hatabamo ikimenyane mugukurikirana abantu baba bagaragaweho imyitwarire mibi nkiyi muri societe nyarwanda murakoze

micomyiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ibyaha bashinjwa byahanwa mubundi buryo ariko ntibyatuma begura kuko ntamuntu utagwa mu ikosa! Muduhe amakuru nyayo!

Love yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ibyaha bashinjwa byahanwa mubundi buryo ariko ntibyatuma begura kuko ntamuntu utagwa mu ikosa! Muduhe amakuru nyayo!

Love yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka