Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana tariki 28 Ugushyingo 2021 ikaba yarabaye mu gihe havugwaga ubwoko bushya bw’icyorezo cya Covid-19 yihinduranyije yahawe izina rya Omicron. Ni virusi yavugwaho ubukana kurusha izabanje, ndetse ikaba yaravugwaga mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, bituma hirya no hino ku isi hongera gukazwa ingamba.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize harimo nko kuba abantu bose bitabira inama, ibirori, imurikabikorwa, ibitaramo, ubukwe n’andi makoraniro rusange basabwa kuba barikingije Covid-19 kandi babanje no kuyipimisha.

Inama y’Abaminisitiri yafashe n’umwanzuro wo gusubika ingendo z’indege zijya mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo kuko byari byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

Abantu bose bavuye muri ibyo bihugu cyangwa baherutse gukorerayo ingendo bari basabwe kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Abavuye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi na bo bagombaga kwishyira mu kato k’umunsi umwe(amasaha 24) muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Iyo nama y’Abaminisitiri yari yanzuye kandi ko Abaturarwanda bose bakomeza amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, bagakangurirwa kwikingiza byuzuye no kwipimisha kenshi.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Kureba imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today itugezaho amakuru agezweho turayishima cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka