Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
- Perezida Kagame
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize iri tangazo kuri Twitter riherekejwe na video nto igaragaza Abaminisitiri bagera muri Village Urugwiro bagahita batangira Inama iyobowe na Perezida Kagame.
Inama y’Abaminisitiri kandi iteranye irimo Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wari umaze kurahira kuri uyu wa Gatanu.
Inama nk’iyi yaherukaga kuba tariki 14 Ukwakira 2022, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Reba imyanzuro yafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize.
President Kagame this afternoon chaired a cabinet meeting discussing various national measures and policies being implemented. pic.twitter.com/cQEFfB89IF
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 11, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|