Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yari yateranye ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022.
Mu bihe bishize inama nk’izi zagiye ziga ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’Igihugu, ariko hakabamo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi minsi izi ngamba zakomeje kugenda zoroshywa hakurikijwe ko icyorezo cyakomeje gucogora, hakurikijwe kandi kuba u Rwanda rwarashyize ingufu mu gukingira.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Kanda HANO urebe imyanzuro yari yafatiwe mu nama y’ubushize.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame chairs a cabinet meeting. pic.twitter.com/7duZLeXrSk
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 13, 2022
Ohereza igitekerezo
|