Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa - Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.

Mu Rwanda kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko guhera tariki 18 Mata 2020 mu rwego rwo kwirinda kwanduza cyangwa kwandura COVID-19.

Imyanzuro yose yafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri ikubiye muri iri tangazo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe? tunejejwe n’iyi myanzuro ark abanyarwanda ntitwirare kuko Covid19 ntibisobanuye ko yarangiye,ahubwo dukomeze ingamba kugirango n’aho hasigaye kambarwa bizahinduka tubone gusubira mu buzima bwa mbere ya Covid19.

Hakorimana Elysee yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Twishimiye imyanzuro yafatiwe muriyo nama kdi dufite icyizereko covid nidukomeza kwirinda izarangira tugasubira mubuzima busanzwe

Tuyizere jeremie yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

imana ihimbazwe agapfukamunwa karikatubangamiye washoboraga guhura n umuntu waruzi ukamunyuraho ukigendera ariko nibadusubiye mubuzima busanzwe nibyiza murakoze.

Ndahimana claude yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

AYA MAKURU NUMVAGA ATAZABAHO PE!

Thanks Mr. President

JIMMY GATETE yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Turabyishimiye cya rwose Iman igume ishyigikire umuyobozi wacu agume atugezeho nibindi byiza kd turabiziko ibyiza birimbere tumufite naho twifuza tutazagera nawaruziko nibi byazarangira!

johnbosco yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka