Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).

Byitezwe ko iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Mu byo bamwe bategereje kureba niba hari igihindukaho birimo nk’utubari twakomeje gufungwa kuva iki cyorezo cyakwaduka muri Werurwe 2020. Hari n’ingendo z’umugoroba kugeza kuri ubu zitemewe nyuma ya saa yine z’umugoroba, hakaba hari abatekereza ko amasaha y’ingendo ashobora kongerwa.

Ibikorwa by’imyidagaduro na byo ni bimwe mu byo abantu bategereje kumva niba hari impinduka zishobora gutangazwa zibyerekeyeho. Ababa muri ibi bikorwa bari mu bahungabanyijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo, kuko byinshi byahagaze kuva kicyaduka kugeza n’ubu.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana tariki 01 Nzeri 2021 ikaba yarayobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yo ku itariki 01 Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka