Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.

Iyi nama iba nyuma ya buri byumweru bibiri iba yitezweho gusuzuma ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kureba ingamba zerekeranye n’uko ibikorwa bitandukanye mu gihugu bifungwa cyangwa bikomorerwa bigakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Iki cyorezo mu minsi ishize byagaragaraga ko cyagabanyije ubukana, ariko muri iyi minsi imibare yongeye kugaragara isa n’izamuka cyane cyane muri za gereza no mu nkambi z’impunzi. Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, dore ko hari bamwe bagaragayeho kwirara mu gihe nyamara icyorezo kigihari.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe amashuri amwe yamaze gufungura imiryango hakurikijwe gahunda yashyizweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima, andi mashuri na yo akaba akomeje imyiteguro yo gufungura.

Icyakora hari izindi serivisi abazikora bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa nk’abacuruza utubari, gufungura imipaka, n’ibindi. Hari abandi batekereza ko isaha ya saa yine z’umugoroba yo kugera mu rugo ishobora kongerwa.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Kagame.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyinama uko twayikekaga siko tuyibonye ahubwo nibyiza ko badafunze ingendo hagati yumugi ni ntara

Hategekimana william yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Iyinama uko twayikekaga siko tuyibonye ahubwo nibyiza ko badafunze ingendo hagati yumugi ni ntara

Hategekimana william yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Iyinama ifate ingamba zo kurekura abaturage.Bakore bisanzuye.haeimo no gufungura imipaka.

Bosco yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Iyinama nyitegerejeho kutadusubiza muriguma murugo ahubwo hakajyaho ingambanshya mugufatira ibihano bikarishye abatubahiriza amabwiriza ya ministere yubuzima

Kalim yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Iyinama nyitegerejeho kutadusubiza muriguma murugo ahubwo hakajyaho ingambanshya mugufatira ibihano bikarishye abatubahiriza amabwiriza ya ministere yubuzima

Kalim yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka