Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Perezida Paul Kagame amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr. Ngirente Edouard.

Dr.Ngirente yashyizwe kuri uyu mwanya ahagana mu ma saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.
Iryo tangazo rigira riti "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE ."
Biteganyijwe ko ari we uzashyiraho guverinoma nshya izamufasha kuyobora.
Dr. Ngirente Edouard yabaye umujyanama mu by’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 30 Werurwe 2011, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yamwemereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2000.
Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, mu mwaka wa 2010.

Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
- Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
- Guverinoma nshya irarara igiyeho
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muyobozi mushya wagiriwe ikizere na Perezida wa Repubulika turamwishimiye kandi tumuri inyuma mugukomereza aho mugenzi we asimbuye yari agejeje kandi nkurikije imirimo yakoze ndahamanya na Nyakubahwa Prezida wamushinze iyi mirimo ko azayikora neza.
Twishimiye governoment nshya yimitswe nibaze dufatanye guteze igihugu cyacu imbere kandi dushimira nyakubahwa paul kagame
Uwo muyobozi turamwishimiye twishimiye ko atuzaniye byinshi kandi byiza
akazikeza Imana izakagufashemo . muzarenganure abarengana Mandi muhashye inzara yagiye igaragara muribi bihe nokunjya inama birakenewe nabatavuga rumwe na leta kugirango twiyubakire urwanda rwacu murakoze.
akazi keza uwo mugabo ndamuzi neza mama we yarandeze nkiri muto
Twishimiye ministries w’intebe Papa w’abanyadwanda yaduhitiyemo, twizeye tudashidikanyako azayobora gouvernement ashinzwe neza.
Amahirwe masa mu mirimo mishya
Turamushimye cyane
Uyu P.M tumwakiranye yombi kandi tumwifurije imirimo myiza no gufatanya na H.E kwihutisha iterambere. Thx
yakoraga iki?
Mudushakire ifoto ye muyidutangarize.
nukuzatuvuganira abazunguzayi
CONLATULATION TO Him