Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Paul Kagame amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr. Ngirente Edouard.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard

Dr.Ngirente yashyizwe kuri uyu mwanya ahagana mu ma saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.

Iryo tangazo rigira riti "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE ."

Biteganyijwe ko ari we uzashyiraho guverinoma nshya izamufasha kuyobora.

Dr. Ngirente Edouard yabaye umujyanama mu by’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 30 Werurwe 2011, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yamwemereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2000.

Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, mu mwaka wa 2010.

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika
Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

congratulations

ubuntu yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

Amahirwe masa mu mirimo mishya uhawe. Ufate na HE wacu gukomeza kuduteza imbere...

Alexis yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka