Perezida Kagame aremeza ko abagore bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimangira ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda bigatuma gitera imbere kikaba kigeze ku ntera nziza abantu bose babona uyu munsi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ku itariki 08/03/2013 ubwo Abanyarwanda bifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Perezida Kagame yatangaje kuri urwo rubuga ko ngo “Abagore bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda, umuganda wabo (ukaba ari) ingenzi mu iterambere ry’Afurika n’isi yose.”

Kuri urwo rubuga kandi, minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yagize ati: “ Nifurije abantu bose ku isi yose kugira umunsi mwiza mpuzamahanga w’umugore. Abagore turi inkingi z’igihugu kandi dutewe ishema n’Abanyarwandakazi bakunda amahoro bakanahanga ubuzima.”

Perezida Kagame azi henshi abagore bageze ku rwego rukomeye mu gukora byiza no kwiteza imbere banubaka igihugu.
Perezida Kagame azi henshi abagore bageze ku rwego rukomeye mu gukora byiza no kwiteza imbere banubaka igihugu.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku nshuro ya 38 mu Rwanda, aho ku rwego rw’imidugudu wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho n’abagore n’abakobwa babikesha ubuyobozi bwiza, burimo guhabwa amahirwe angana n’abagabo imbere y’amategeko, kurwanya ihohoterwa no kudahezwa mu buyobozi bw’igihugu.

Kuva u Rwanda rwabaho ni bwo bwa mbere hagiyeho itegeko riteganya ko mu nzego zose z’ubuyobozi hagomba kubamo imyanya 30%. Ibi ngo byatumye abagore bagira urubuga rwo kugaragazamo uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyabo. Ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu Nteko Inshinga Amategeko, aho abagore bangana na 56%.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 14 )

Wawww, ntako bisa kugira umukuru w’igihugu nka Muzehe Kijyana rwose. Umuyobozi ukunda abaturage, umuyobozi wifuza iterambere ry’abo ayobora, umuyobozi uha agaciro abari n’abategarugoli bari barimwe ijambo, Mana we ntacyo nabona namwitura uretse kumusabira umugisha kuri Nyagasani agahora amubera umuyobozi, akamuba hafi muri byose kd agaha umugisha ibikorwa bye ubundi u Rwanda rukaba ubukombe.

Angelique yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

mzee wacu turagushima aho wakuye abanyarwanda n’aho ubagejeje by’umwihariko abagore, "we really appreciate "

joy yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka