Perezida Kagame aremeza ko abagore bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimangira ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda bigatuma gitera imbere kikaba kigeze ku ntera nziza abantu bose babona uyu munsi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ku itariki 08/03/2013 ubwo Abanyarwanda bifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Perezida Kagame yatangaje kuri urwo rubuga ko ngo “Abagore bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda, umuganda wabo (ukaba ari) ingenzi mu iterambere ry’Afurika n’isi yose.”

Kuri urwo rubuga kandi, minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yagize ati: “ Nifurije abantu bose ku isi yose kugira umunsi mwiza mpuzamahanga w’umugore. Abagore turi inkingi z’igihugu kandi dutewe ishema n’Abanyarwandakazi bakunda amahoro bakanahanga ubuzima.”

Perezida Kagame azi henshi abagore bageze ku rwego rukomeye mu gukora byiza no kwiteza imbere banubaka igihugu.
Perezida Kagame azi henshi abagore bageze ku rwego rukomeye mu gukora byiza no kwiteza imbere banubaka igihugu.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku nshuro ya 38 mu Rwanda, aho ku rwego rw’imidugudu wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho n’abagore n’abakobwa babikesha ubuyobozi bwiza, burimo guhabwa amahirwe angana n’abagabo imbere y’amategeko, kurwanya ihohoterwa no kudahezwa mu buyobozi bw’igihugu.

Kuva u Rwanda rwabaho ni bwo bwa mbere hagiyeho itegeko riteganya ko mu nzego zose z’ubuyobozi hagomba kubamo imyanya 30%. Ibi ngo byatumye abagore bagira urubuga rwo kugaragazamo uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyabo. Ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu Nteko Inshinga Amategeko, aho abagore bangana na 56%.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 14 )

Kagame Paul wahaye abagore ijambo none u Rwanda ruri ku isonga. Komeza utware ibikombe naho ibigarasha bizabe aka cya kirorwe cyumiye ku mwite. Songa mbere Muzee Kijyana. U Rwanda aho bukera ruraba Singapour.

mitiwere yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Kagame wacu, iyamamaze twongere tugutore. Ubu se urashaka ko uyu muvuduko mu iterambere ugenda tugasubira ku kacu koko? Reba mutuelle, ubu nta muturage ukiborera mu nzu nka kera. Reba Girinka yakijije abana bacu bwaki ndetse n’agafumbire ntiwarora, amashanyarazi yatugezeho ubu turacana ijoro n’amanywa. Yewe mubyeyi Kagame uwakuvuga ntiyarangiza. Imana iguhe umugisha

mak yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

rero ntiturare ngo twageze iyo tujya!ashwi da urugendo ruracyari rurerure,nidukomeze dushake icyakomeza amajyambere dufite kugirango tunagere kuntumbero twihaye

muah yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

koreya yepfo kugirango itere imbere byatewe no guha agaciro umugore.rero natwe nitwubake igihugu cyacu kurubu buringanire twahawe n umusaza

kubwimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Abanyarwandakazi turashima dushize amanga uwadukuye ahaga akadutoza guhanga ibiduhuza. Waduhesheje ishema mu ruhando rw’amahanga udusubiza agaciro duca ukubiri n’injamba kuko waduhaye ijambo ukatuvana ku cyavu.Imana yaguhanze iguhore hafi.

yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Muzee wacu, Imana yonyine izakwihembere. Iyo ndebye iterambere utugejejeho, urukundo n’ubunyangamugayo bikurnaga, kutaniganwa ijambo imbere y’abigira abayobozi b’isi,... Uwampa ukongera ukiyamamaza gusa.

Bayiro yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Erega president wacu ntacyo atazadukorera,usibye abadashaka kuvuga ibintu uko biri ntawe utabona aho twavuye n’aho twagiye.Njye nkaba nonge kubitumira mwe abanyamakuru mu mbwirire mzee wacu azongere yihangane yimamarize manda yindi natwe tuzongera tumuhundagazeho amajwi n’ukuri

Kamaliza yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

kuba tugize 56% by inteko ishinga amategeko bigaragaza ko dufite uruhare runini mu kwubaka igihugu cyacu.turashima cyane perezida wa repubulika waduhaye aya mahirwe,ntituzagutenguha

sisi yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Perezida kagame komereza aho, ukunda abakene, ukunda abanyarwanda, njye nguhaye inka yo kuri internet, urakabaho

Jule yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

rwose umusaza turashima cyane uburyo wahaye abagore agaciro bakaba ubu bateza igihugu cyacu imbere

kim yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Turagukunda cyane wadukuye mubwigunge, abanyarwanda twamenye gukora bitewe nubuyobozi bwiza

Maguru yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Tuzajye dushima Imana yakuremye, kuko ukora ibyiza byinshi , uru rwanda uzarugeza kure cyane.

Joe yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka