Papa Fransisco yafashe mu mugongo Kiliziya Gatulika yabuze umwe mu bashumba bayo
Mu muhango wo gushyingura Mgr Bimenyimana Jean Damascene wabereye muri Diyoseze ya Cyangugu, intumwaya ya Papa mu Rwanda Mgr Andrzej Jozwowicz, yatanze ubutumwa bwoherejwe na Papa Fransisco, bufata mu mugongo umuryango w’abagatolika mu Rwanda wabuze umwe mu bashumba ba kiliziya.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, wari witabiriwe n’imbaga y’abantu basaga 5000 barimo, abihaye Imana baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga, abayobozi b’ingabo na Polisi ndetse n’abakirisitu muri rusange baturutse mu yandi matorero.
Muri ubwo butumwa bwoherejwe na Papa Fransisco, intumwa ye yagize iti” Nyuma y’uko Nyirubutungane Papa Francisco amenye inkuru yurupfu rwa Nyiricyubahiro Mgr Bimenyimana Yohani Damascene, yifatanyije e n’umuryango wa Nyakwigendera hamwe n’abakirisito bose ba Diyosezi gatolika ya Cyangugu bakuwemo umushumba wabo wari ukiri muto.”
Yakomeje agira ati” Papa Fransisco yanasabiye uyu mushumba kwakirwa mu bwami bw’ijuru kubera ubudahemuka yakomeje kugaragaza mu murimo w’Imana anasabira, anaha umugisha wihariye abepisikopi bose bo mu Rwanda abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, umuryango wa Nyakwigendera, ndetse n’ abantu bose bifatanyije na Musenyeri mu burwayi bwe”.
Nyakwigendera Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene yitabye Imana ku itariki 11 Werurwe 2018, azize uburwayi bwa Kanseri bwamufasha mu mwaka wa 2016.
Uyu munsi yashyinguweho ni bwo yujuje imyaka 21 ahawe inkoni y’ubushumba. Yashimiwe ibigwi asize birimo kubaka paruwasi umunani.
Munyentwari Alphonnse wari uhagarariye ubuyobozi bwa Leta yashimangiye ko Mgr Bimenyimana bigaragara koko ko yari umugaragu w’Imana n’uwa Kiziya, asaba abakirisitu bitabiriye uyu muhangogusigarana ibigwi bye ndetse no kumwigiraho, kugira ngo ibyo yatoze bizasakazwe muri benshi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Musenyeri yatubabaje.
Nibihangane abakirisitu.
Umuryango wabuze niwihangane,gusa ibi iyo bibaye kiba ari igihe co gutekereza ku buzima bwacu.