Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018,
Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yari amaze igihe arwaye

.

Imana imuhe iruhuko ridashira
Imana imuhe iruhuko ridashira

Musenyeri Bimenyimana ngo yaguye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, aho yari amaze iminsi avurirwa.

Musenyeri Bimenyimana yavutse tariki ya 22 Kamena 1953. Yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti.

Yari amaze kandi imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ibi bitwerekako tudakwiye kurangara nagato,kugirango umunsi twavuye muri iy’si tuzature mumunezero w’iteka!iyo yagiye natwe tuzajyayo arko ni ukubiharanira tugakora nkawe,ndetse tukemerwa nkawe koko muri iy’isi siho iwacu nukuri! gusa nyuma y’ubu buzima tuzabona abacu twakundaga twabuze,tuzabohobera,tuzarira kubera ibyishimo,ubundi niturangiza turebane mumaso duseke maze twongere duhoberane,Amen.

Tuyisenge Elysee yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Birabaje kd binateye agahinda kubura umuntu nkuriya ufitiye akamagaro abanyarwanda bose byumwihariko abakristu gatorika ba diocese ya cyangugu.agahinda nikenshi ark nyine ntakundi Imana yamuremye yamukunze kuturusha none irhmwisubije rero nimwakire mubayo.ndahamya ntashidikanyako iyamutoye kuba umushumba munsi izamushinga ibirushijeho mwijuru.IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA IMWIYEREKE ITEKA ARAHUKIRE MUMAHORO amen!

Niyigaba vincent yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

RIP Bishop Bimenyimana Jean Damascène.Iyo umuntu apfuye,nibwo abantu twese dutekereza ku buzima.Ese koko twaremewe kumara imyaka 60 gusa tugapfa bikarangira?Niba se imana ishobora byose kandi idukunda,kuki dupfa?Kuki ibiti,urugero igiti kitwa SEQUOIA kiba muli USA kimara imyaka irenga 4000,naho twebwe ntiturenze imyaka 100?Bible itanga igisubizo cyiza.Urupfu twarurazwe na ADAMU kuko duturuka kuli ADN ye yanduye igihe yasuzuguraga imana.Ubundi yari kubaho iteka.Abantu bumvira imana bose,izabazura ku Munsi w’Imperuka,babeho iteka muli Paradizo.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba ushaka kubaho iteka no kuzazuka,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana,ushyizeho umwete.Abatumvira imana,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Imana imwakire mubayo twamukunda cyane tubuze umuntu wadufatiye runini byimwihariko jyewe niwe wakomeje i mwezi Imana imwakire mubayo

joseph NAMBAJIMANA yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Imana yamukunze kuturusha none yamwisubije
Nyagasani yakoreye amatuze hafi ye!

RONNY yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Imana Ikwakire Imwakire mubayo.yatubereye umushumba mwiza,yafashije benshi,yahinduye benshi,twavuga byinshi byiza kuri bishop wacu gusa RIP

ishimwe aimable yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

RIP Bishop Bimenyimana Jean Damascène.Iyo umuntu apfuye,nibwo abantu twese dutekereza ku buzima.Ese koko twaremewe kumara imyaka 60 gusa tugapfa bikarangira?Niba se imana ishobora byose kandi idukunda,kuki dupfa?Kuki ibiti,urugero igiti kitwa SEQUOIA kiba muli USA kimara imyaka irenga 4000,naho twebwe ntiturenze imyaka 100?Bible itanga igisubizo cyiza.Urupfu twarurazwe na ADAMU kuko duturuka kuli ADN ye yanduye igihe yasuzuguraga imana.Ubundi yari kubaho iteka.Abantu bumvira imana bose,izabazura ku Munsi w’Imperuka,babeho iteka muli Paradizo.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba ushaka kubaho iteka no kuzazuka,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana,ushyizeho umwete.Abatumvira imana,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Bible ivuga ko IGIHANO cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.

Karake yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Mana bishobora byose akira umugaragu wawe maze umuhe gutura mu bwami bwawe iteka ryose. Amen.

Gad Mpawenayo yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Abamarayika bakujyane mu Ijuru nugerayo abahowe Imana bakwakire bagutembereze Umurwa mutagatifu wa Yeruzalemu.Ugire iruhuko ridashira mubyeyi.

Anthony yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka