Padiri Nambajimana yasobanuye uko yavuye mu gipadiri agashaka umugore (Video)

Nyuma y’imyaka icyenda (9) ari umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, tariki ya 3 Ukuboza 2018 nibwo Padiri Nambajimana Donatien yeruye ko asezeye ku mugaragaro umurimo wo kuba umusaserodoti akiyemeza kujya gushaka umugore.

Padiri Nambajimana Donatien nubwo yavuye mu gipadiri ariko iryo sezerano ryo kwitwa Padiri aracyarifite
Padiri Nambajimana Donatien nubwo yavuye mu gipadiri ariko iryo sezerano ryo kwitwa Padiri aracyarifite

Uyu mupadiri yasezeye kuri bagenzi be abaririmbira indirimbo ibasezera ababwira ko babanye neza kandi ko ari abagabo yita “Ntore z’Imana”.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Padiri Nambajimana Donatien avuga ko yabipanze kuvamo amaze imyaka 5 gusa ahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti akazitirwa n’uko hari ibyo atari yujuje ngo yizere ko ubuzima bundi azajyamo azabushobora.

Yagize ati “Nasabye Yezu ko yanyereka inzira iboneye, yashima ko najya mu wundi muhamagaro akanyereka ibimenyetso binyereka ko nagenda, namusabye inzu, musaba impamyabumenyi yatuma mpangana ku isoko ry’umurimo n’umukobwa mwiza, uzi gukora uzi ubwenge utazantesha umutwe, ngiye kubona mbona byose ndabibonye nti dore ibyo nasabye”.

Padiri Nambajimana avuga ko yamenyanye n’umukobwa bari baturanye bakuranye ndetse bagatangira kubivugaho, kuva ubwo atangira gutekereza uko yazasezera, cyane ko yumvaga afite intego yo kutazabangikanya umuhamagaro we.

Yagize ati “Najyaga mbona abakobwa nkumva agatima kararehareha kandi nkumva ntashobora gutenguha umuhamagaro mfite kuko nasezeranye ubumanzi, ikindi aho nakoze akazi k’uburezi nabonaga abana nkabona uko bakura nkumva nanjye nazabyara kandi sinari kubyara nkiri padiri ndavuga nti aho kuvanga ibintu reka ngende”.

Padiri Nambajimana Donatien byarangiye avuye mu gipadiri ashaka umugore
Padiri Nambajimana Donatien byarangiye avuye mu gipadiri ashaka umugore

Padiri Nambajimana Donatien yemeza ko abapadiri benshi bakunda umurimo wabo kandi ko burya ari indahemuka gusa akavuga ko hataburamo bake bashobora kuba babivanga.

Padiri Nambajimana asaba abagabo n’abagore gukomera ku masezerano y’umuhamagaro wabo ndetse n’abihayimana bagakomera ku masezerano bagiranye n’Imana.

Kugeza ubu Padiri Nambajimana Donatien yashatse umugore basezeranira muri EAR ndetse bamaze kwibaruka umwana w’umuhungu.

Ni umwe mu bahanga mu gucuranga gitari ndetse no guhimba indirimbo z’umwimerere, kandi buri gice cyose cy’ubuzima yaciyemo yagihimbiye indirimbo.

Umva byinshi ku buzima bwa Padiri Nambajimana muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Umugwaneza Rusakara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Yambereye Pere spirtuele niga mu Iseminari ntoya ya cyangugu nge nikundira ukuntu Ari umuhanga muri music Kandi Imana imube hafi munzira yahisemo

Safari Vedaste yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

BURYA BURI MUNTU AFITE IMPANOYE IMANA YAMUGENEYE NANGA NAWE ESE ABATERE ABANA AMADA NTIBUCYA TUKAJYA KUBASABA PENETENSEYA TUBABWIRA IBYO TWAKOZE TUTAZI IBYABO!!!

MAJYAMBERE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ubundi Bible ntiyemerako umuntu ayobora itorero idini atubatse Urugo.
Abavuga rero ko uriya padiri yakoze ikosa sibyo na gato.
Yatatiye imihango yabanyamadini,yinjira Mumurongo wa BIBLE.
Imana irema umugabo n’umugore,yabahaye umugisha ibabwira kubyara bakororoka bakuzura mu Isi.
Ubu se Kayini na Abeli Iyo baba abapadiri,byari kugenda gute?
 Ubu se Iyo so na nyoko baba abapadiri uba uriho.
 Se Ubwo Mwibuka ko Iyo padiri cyangwa umubikira bapfuye,umuryango uba uzimye.
 Uretse ko kubona Padiri udafite abana hanze byaba ari ibitangaza.
UYU PADIRI NI UMUNTU W’UMUGABO

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Mukuru wanjye nkunda,naratunguwe numvishe icyemezo cyawe kuko natwe turi famille wari warabiduhishe,ababyibaza ho rero bamenye ko wahisemo inzira iguha umunezero,kubangikanya byari kugusebya kurenza uko wasezeye,urugo rwiza brother !

NABOSIBO yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Nonese ubwo igihe cyose yamaze yabeshyaga abakirisitu

Niyonkuru jean paul yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Uwo mupadiri yafashe icyemezo kizima Aho kugirango abangikanye ubu padiri nuburaya yemeye kimwe kuzana umugore,nabandi bapadiri mwigireho Aho kugirango mwicwe nirari.

Nasabyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Hhhhhhhhh kubonako wibeshye umuhamagaro umaze 5yrs mubupadiri kongeraho 9yrs yamaze mu iseminari nkuru, harimo ikindi kibyihishe inyuma atavuga kko ntibyumvikana pe !

Uwimana yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

UBUNDI PADIRI WEMEYE GUTSINDWA NUMUBIRI KURUGAMBA RWAMBERE,ISI NA SATANI NIBIZA NIHO AZATSINDA?.

RWIMBOGO yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

ntabwo byoroshye, kwiha Imana ni umuhamagaro (vocation) ariko mu gihe utabonetse kare ni igihe cyose wamaze witegura nabyo ni ikibazo, hari igihe aba ari ibishuko bya sekibi iyo udashyize imbaraga mu isengesho nyine uragwa ukica amasezerano uba waragiranye n’Imana,hanze ni habi kandi satani arakora, gusa njye nitinyira ariya masengesho na ziriya ndahiro muri cya gihe muba muryamye hariya muhabwa ubusaseridoti. (uri umusaseridoti mu buryo bwa Merikisedeki).Tuzahemberwa kuko tuzaba twaragize ibyo twigomwa kuko tutari tutabikeneye mu buzima kugira ngo twambikwe ikamba ryo kunesha.Urugo rero rugereranywa ni ubusitani bwiza butoshye ariko umwanzi agenda ashyiramo amahwa bityo akagenda abajomba buhoro buhoro, kubaka urugo ntabwo navuga ngo niwo munezero wa nyuma uba ugezeho kuko iyo mutabaye maso ngo musenge rwakubihira ugasanga aho wavuye niho hari heza kurusha aho wagiye.Sinkwifurije ibyo Imana izakubakire niyo yakuremye irakuzi wese nibizakubera umudendezo irabizi.

alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Ariko nubundi si Yezu wababwiye kureka gushaka.

Manzi yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Umugabo numenya guhitamo mupenda 2 ka moja kanamuponyoka

Mukangira yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Uyu mupadiri yataye ibaba kabisa. Nuwo mugore uzamuhinduka kuko ibyo ibyo wakoreye Kiliziya ntiwananirwa kubikorera umwana w’umuntu.

None se ko yaniniwe amaze 5 years gusa Kandi akavamo amaze 9, nukuvuga ko abo yabwirizaga (miss) no gusezeranya bashyingirwa yababwiraga ibisoka my kanwa not mu mutimanama.

Ndumiwe kabisa.

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Nange iki nakibajije pe! Imyaka yose 4 yabeshyaga abakilisitu

Kalisa yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka