Padiri Nambajimana yasobanuye uko yavuye mu gipadiri agashaka umugore (Video)

Nyuma y’imyaka icyenda (9) ari umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, tariki ya 3 Ukuboza 2018 nibwo Padiri Nambajimana Donatien yeruye ko asezeye ku mugaragaro umurimo wo kuba umusaserodoti akiyemeza kujya gushaka umugore.

Padiri Nambajimana Donatien nubwo yavuye mu gipadiri ariko iryo sezerano ryo kwitwa Padiri aracyarifite
Padiri Nambajimana Donatien nubwo yavuye mu gipadiri ariko iryo sezerano ryo kwitwa Padiri aracyarifite

Uyu mupadiri yasezeye kuri bagenzi be abaririmbira indirimbo ibasezera ababwira ko babanye neza kandi ko ari abagabo yita “Ntore z’Imana”.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Padiri Nambajimana Donatien avuga ko yabipanze kuvamo amaze imyaka 5 gusa ahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti akazitirwa n’uko hari ibyo atari yujuje ngo yizere ko ubuzima bundi azajyamo azabushobora.

Yagize ati “Nasabye Yezu ko yanyereka inzira iboneye, yashima ko najya mu wundi muhamagaro akanyereka ibimenyetso binyereka ko nagenda, namusabye inzu, musaba impamyabumenyi yatuma mpangana ku isoko ry’umurimo n’umukobwa mwiza, uzi gukora uzi ubwenge utazantesha umutwe, ngiye kubona mbona byose ndabibonye nti dore ibyo nasabye”.

Padiri Nambajimana avuga ko yamenyanye n’umukobwa bari baturanye bakuranye ndetse bagatangira kubivugaho, kuva ubwo atangira gutekereza uko yazasezera, cyane ko yumvaga afite intego yo kutazabangikanya umuhamagaro we.

Yagize ati “Najyaga mbona abakobwa nkumva agatima kararehareha kandi nkumva ntashobora gutenguha umuhamagaro mfite kuko nasezeranye ubumanzi, ikindi aho nakoze akazi k’uburezi nabonaga abana nkabona uko bakura nkumva nanjye nazabyara kandi sinari kubyara nkiri padiri ndavuga nti aho kuvanga ibintu reka ngende”.

Padiri Nambajimana Donatien byarangiye avuye mu gipadiri ashaka umugore
Padiri Nambajimana Donatien byarangiye avuye mu gipadiri ashaka umugore

Padiri Nambajimana Donatien yemeza ko abapadiri benshi bakunda umurimo wabo kandi ko burya ari indahemuka gusa akavuga ko hataburamo bake bashobora kuba babivanga.

Padiri Nambajimana asaba abagabo n’abagore gukomera ku masezerano y’umuhamagaro wabo ndetse n’abihayimana bagakomera ku masezerano bagiranye n’Imana.

Kugeza ubu Padiri Nambajimana Donatien yashatse umugore basezeranira muri EAR ndetse bamaze kwibaruka umwana w’umuhungu.

Ni umwe mu bahanga mu gucuranga gitari ndetse no guhimba indirimbo z’umwimerere, kandi buri gice cyose cy’ubuzima yaciyemo yagihimbiye indirimbo.

Umva byinshi ku buzima bwa Padiri Nambajimana muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Umugwaneza Rusakara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Amahoro y’IMANA ugumane nayo kuko imana ntishak’imvange kuko wanze kubangikanya iyaba buri muntu wese yasobanukirwag’icyo yarahiriye nka nambaj’imana twese twagendera mumucyo NASaba burimuntu wese gusobanukirw’icyo yarahiriye
1 gusezerana kw’abashakanye
2 kubatizwa
3 gushyira mubikorwa ibyo warahiriye cy_wasinyiye ( etc....)

Félix nkundimana yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ibyo uvuze nukuri pee ( icyo wahisemo . .wemeye nta gahato shyiramo ingufu

Mukangira yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka