Nyuma y’uko COVID-19 igaragaye mu bamotari i Kigali harakurikiraho iki?

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Umwe ngo yagaragaye mu Karere ka Kicukiro, undi agaragara mu ka Nyarugenge, ariko ngo bashobora no kuba baturuka hamwe ariko bakorera ku maseta atandukanye ku buryo biza kugaragazwa n’igikorwa cy’igenzura cyitwa ‘clinical investigation’ cyatangiye cyo kumenya aho bakuye ubwandu n’imiryango yabo igapimwa, nk’uko Dr. Nsanzimana yabivuze.

Igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bamotari kugira ngo bapimwe cyatangiye.

Umuyobozi wa RBC avuga ko abamotari n’abatega moto bakwiye kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kuko umumotari ashobora kwanduza umugenzi cyangwa umugenzi akaba ari we wanduza umumotari ku buryo buri wese akwiye gukaza ingamba zo kwirinda.

Uretse kwambara agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero irinda impanuka (casque) ndetse no gukaraba umuti wica udukoko, umuyobozi wa RBC asaba abatega za moto kujya buri gihe bishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bifasha mu kumenya umuntu wese wageze kuri moto igihe havutse ikibazo.

Ati “Uburyo buhari bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu budufasha nk’abaganga kugira ngo tumenye umuntu wese wakandagiye kuri moto. Hari abatabyubahiriza bazi ko biborohereza ariko ugasanga ahubwo bibateye ikibazo. Uwakandagiye kuri moto turaza kumushaka dushingiye ku kureba uwayigiyeho, uburyo yishyuye n’aho ari. Izo ngamba Leta iba yarashyizeho ziba ari ukugira ngo nihavuka ikibazo nk’iki tuzamenye uko tugishakira igisubizo.”

Umuyobozi wa RBC avuga ko ikibazo cyagaragaye kuri abo bamotari babiri kidasobanuye ko abamotari ari bo banduza abagenzi. Gusa abasaba kwitwararika ku ngamba zashyizweho by’umwihariko bakaba bafite umuti wo gukaraba intoki kandi wizewe.

Ati “Wa muti ushyirwa kuri moto ugomba kuba wizewe. Hari abo twumvise bashyiramo amazi bakawufungura cyane nk’aho ari uwo kwerekana. Si uwo kwerekana ni uwo kukurinda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntagitanje kuko abamotari nabo n’abantu mwibigira intambara kuko nabo bayandujwe!!Twumvire inama batugira ubundi mwishyure Mitiweri hanyuma ubuzima bukomeze kuko tutazi igihe iki cyorezo kizarangirira!!Irinde;urinde nabawe!!

Nkriyimfura Olivier yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Muri title wabajije ikibazo twarituzi ko ugiye kubonera igisubizo none ntacyo udufashije

Pasi yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Nibyo rwose, umwanditsi w’iyi nkuru natubwire ikigiye gukurikira ho nyuma y’uko hagaragaye ko muri KIGALI habonetse abamotari babiri bagaragayeho ubwandu bwa COVID.
Nibwo yaba ajyanishije titre n’inkuru yayo irambuye.

Mukajambo Elisa yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Mwe murifuza iki ?

RWAGAJU THOMAS yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka