Nyuma y’uko COVID-19 igaragaye mu bamotari i Kigali harakurikiraho iki?
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.
- Dr Sabin Nsanzimana
Umwe ngo yagaragaye mu Karere ka Kicukiro, undi agaragara mu ka Nyarugenge, ariko ngo bashobora no kuba baturuka hamwe ariko bakorera ku maseta atandukanye ku buryo biza kugaragazwa n’igikorwa cy’igenzura cyitwa ‘clinical investigation’ cyatangiye cyo kumenya aho bakuye ubwandu n’imiryango yabo igapimwa, nk’uko Dr. Nsanzimana yabivuze.
Igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bamotari kugira ngo bapimwe cyatangiye.
Umuyobozi wa RBC avuga ko abamotari n’abatega moto bakwiye kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kuko umumotari ashobora kwanduza umugenzi cyangwa umugenzi akaba ari we wanduza umumotari ku buryo buri wese akwiye gukaza ingamba zo kwirinda.
Uretse kwambara agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero irinda impanuka (casque) ndetse no gukaraba umuti wica udukoko, umuyobozi wa RBC asaba abatega za moto kujya buri gihe bishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bifasha mu kumenya umuntu wese wageze kuri moto igihe havutse ikibazo.
Ati “Uburyo buhari bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu budufasha nk’abaganga kugira ngo tumenye umuntu wese wakandagiye kuri moto. Hari abatabyubahiriza bazi ko biborohereza ariko ugasanga ahubwo bibateye ikibazo. Uwakandagiye kuri moto turaza kumushaka dushingiye ku kureba uwayigiyeho, uburyo yishyuye n’aho ari. Izo ngamba Leta iba yarashyizeho ziba ari ukugira ngo nihavuka ikibazo nk’iki tuzamenye uko tugishakira igisubizo.”
Umuyobozi wa RBC avuga ko ikibazo cyagaragaye kuri abo bamotari babiri kidasobanuye ko abamotari ari bo banduza abagenzi. Gusa abasaba kwitwararika ku ngamba zashyizweho by’umwihariko bakaba bafite umuti wo gukaraba intoki kandi wizewe.
Ati “Wa muti ushyirwa kuri moto ugomba kuba wizewe. Hari abo twumvise bashyiramo amazi bakawufungura cyane nk’aho ari uwo kwerekana. Si uwo kwerekana ni uwo kukurinda.”
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntagitanje kuko abamotari nabo n’abantu mwibigira intambara kuko nabo bayandujwe!!Twumvire inama batugira ubundi mwishyure Mitiweri hanyuma ubuzima bukomeze kuko tutazi igihe iki cyorezo kizarangirira!!Irinde;urinde nabawe!!
Muri title wabajije ikibazo twarituzi ko ugiye kubonera igisubizo none ntacyo udufashije
Nibyo rwose, umwanditsi w’iyi nkuru natubwire ikigiye gukurikira ho nyuma y’uko hagaragaye ko muri KIGALI habonetse abamotari babiri bagaragayeho ubwandu bwa COVID.
Nibwo yaba ajyanishije titre n’inkuru yayo irambuye.
Mwe murifuza iki ?