Mu barwayi bashya ba COVID-19 bagaragaye i Kigali harimo abamotari

Amakuru yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na batandatu (26) ba COVID-19.

Abagenda kuri moto n'abandi bose muri rusange barasabwa kwigengesera bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abagenda kuri moto n’abandi bose muri rusange barasabwa kwigengesera bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abo barwayi 26 babonetse mu bipimo 3,252 byafashwe kuri iki Cyumweru,
abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 728.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye muri Rusizi(18), Rusumo (2) na Kigali (6), hakaba harimo abapimwe mu baturage aho batuye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo kuri uyu wa mbere, yasobanuye aho abo barwayi babonetse i Kigali baturutse.

Yavuze ko muri abo barwayi batandatu babonetse i Kigali harimo abamotari babiri kandi ko bitaramenyekana aho uburwayi babuvanye.

Ikindi kirimo gusesengurwa ni ukureba niba hari aho baba barahuriye n’abo bandi bane na bo bagaragayeho COVID-19 i Kigali.

Uyu muyobozi yasabye abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo itandukanye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Dr Nsanzimana avuga ko kuba hari abamotari bagaragaweho Covid-19 bihangayikishije kuko ari icyiciro gihura n’abantu benshi, agasaba ko ubwirinzi bwakongerwa.

Ati “Mu barwayi batandatu bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo abo mu karere ka Kicukiro ndetse n’abo muri Nyarugenge, muri abo babiri ni abamotari. Abo rero barahangayikishije cyane nk’icyiciro gifunguwe nyuma, bivuze ko tugomba kwitwararika cyane kugira ngo bitaba ikiraro cyo gukwirakwiza icyo cyorezo”.

Akomeza avuga ko abandi bane bo muri Kigali ari abafite aho bahuriye n’umuntu wari waragaragaweho uburwayi mu minsi ishize, bakaba bari barimo gukurikirwanwa.

Dr Nsanzimana avuga ko ubu ababishinzwe bari mu gikorwa cyo gukurikirana kugira ngo hamenyekane aho abo bamotari bakuye ubwandu.

Ati “Abo bamotari babiri bagaragaye mu buryo twari tumazemo iminsi itanu dupima abatwara za moto mu Mujyi wa Kigali, dupima abantu benshi mu buryo bwo gutomboza. Biracyari kare cyane rero kugira ngo tumenye aho abo bamotari bavanye ubwandu, ese hari aho bahuriye na bariya bane, turaza kumenya amakuru arambuye kuko ababishinzwe batangiye kubikurikirana”.

Uwo muyobozi yagarutse kandi ku bijyanye n’ubwandu bwa Covid-19 mu karere ka Rusizi gakomeje kugira imibare iri hejuru y’abanduye.

Ati “Muri Rusizi bigaragara ko hari ibigenda bigerwaho, nko muri aba 18 banduye, batatu muri bo ni Abanyarwanda bari batahutse binjiriye muri ako karere, bane ni ababana n’uwari wagaragayeho ubwo burwayi. Abandi ni abo twapimye mu gace k’aka karere twabonaga ko gashobora kuba kibasiwe cyane”.

Akomeza asaba abatuye ako karere kongera ingufu mu kubahiriza ingamba zo kwirinda kuko ngo hakiri abatazikurikiza uko bikwiye, ngo hari abaturage basurana ndetse n’abagerageza kuva ahari mu kato bajya ahandi, gusa ngo hari icyizere ko mu minsi iri imbere bizagabanuka kubera ingamba zihariye zashyiriwe ako gace.

Ku bijyanye n’ubwandu mu karere ka Kirehe, Dr Nsanzimana avuga ko abanduye bagaragarayo badateye inkeke nk’ahandi kuko bazwi aho baturuka.

Ati “Icyiciro cy’abagaragaraho ubwandu muri Kirehe, ni ukuvuga ku Rusumo no hafi yaho ni abantu bazwi kuko ari abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bagendana. Bitandukanye rero n’ibya Rusizi na Kigali kuko ho tugishakisha uko abantu bandura, ari yo mpamvu n’ingamba zifatwa ziba zitandukanye ”.

Avuga kandi ko muri rusange uko urujya n’uruza mu gihugu rugenda rwiyongera nyuma ya Guma mu rugo ari na ko icyorezo gishobora kwiyongera, gusa ngo ntibivuze ko cyananiranye kukirwanya, ariko ngo ni akazi kiyongereye ndetse n’uruhare rwa buri muntu mu kukirwanya.

Yibukije abantu kandi ibintu bitatu by’ingenzi mu kwirinda Covid-19 birimo kwambara agapfukamunwa buri gihe kandi neza, guhana intera yagenwe ndetse no gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kuko ngo ari byo bishobora guca icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbona hakeneye ingamba zikaze mubatura nabamotari batwara abagenzi ntadutambaro uretsenibyo nyabugogo uzamutse usanujya nyamirambo kuri dodani yambere urenze sitation umuhanda uzamuka hejuru ntamuturage numwe wambara agapfukamunwa police izahagere nayo yirebere

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ahubwo se mwari mwabona iki, dore hano Cosmos izuna riramara kurenga ukabona indaya nyinshi cyane zirekereje aho hose cyane ahakikikije ziriya lodges zaho kandi abamotari bari mu baliriya bazo ba mbere, ikindi kibazo kiri kuri stade ya Nyamirambo aho ubona abantu benshi bikorera za sports zo mu kivunge batitaye no gusiga umwanya uhagije hagati yabo n’udupfukamunwa ashwi!, abanyerondo bakunze kubirukana nimugoroba ariko ubu nahanyuze mu gitondo ubona abantu ari uruvunganzoka kuko abenshi bajya kwihisha ahagana inyuma ya stade aricyo kivuze ko baba bazi ko bati mu mafuti, inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana ibi bibazo byombi naho ubundi hari abari kwanga bakavunira ibiti mu matwi .

Daniel yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye nuko twakomeza kurwanya covid_19 tuguma murugo ,ariko harinicyo mbisabira kubijyanye nubukwe mbona mwari mukwiye kugira Indi mibare mwongeraho kuko burya abantu 30 ntibyoroshye kubapanga mbona mwabongera ariko bakubahiriza amabwiriza yo gusigamo metero nanambara agapfukamunwa

Niyigena yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Kumenya umwirondoro w’abanduye byafasha kumenya abo bahuye. Nk’aba motari by’umwihariko byakoroha kumenya abagenzi batwaye kuko mu kubishyura amazina yabo aragaragara.

Karamutsa yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka