Nyanza: Umubyeyi yagongeye umwana we mu rugo ahita apfa
Umugabo wo mu Murenge wa Busasama mu Karere Nyanza, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, ubwo yakataga mu rugo ashaka gusohoka n’imodoka yagonze umwana we w’umwaka umwe ahita apfa.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwo mwana yakurikiye imodoka ya se na we ntiyabimenya, ni ko kumugonga ari na byo byamuviriyemo urupfu nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide.
Agira ati “Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo umubyeyi yasohotse mu nzu ajya mu modoka ye ya RAV4 ashaka kugenda ariko ntiyamenya ko umwana yamukurikiye. Ubwo yakije imodoka hanyuma asubiye inyuma ahita amugonga”.
Ati “Ubwo rero yumvise ikintu gituritse, asohotse asanga ni umwana akandagiye ahita amwirukankana kwa muganaga ariko ahageze umwana aba yitabye Imana, birababaje”.
Bizimana asaba ababyeyi cyane cyane abafite abana bato kujya bitonda iyo bagiye guhagurutsa imodoka kuko impanuka nk’iyo zikunze kubaho.
Ati “Icyo twasaba ababyeyi ni ukwitonda cyane kuko abana bakunda kujyana na bo mu modoka, bityo rero bakunda no kubakurikira. Umuntu rero yajya abanza akagenzura neza kuko hari n’ubwo usanga umwana yiyicariye munsi y’imodoka cyangwa ashaka kuyurira, hakaba impanuka ari yo mpamvu bagomba kubanza kugenzura mbere yo kugenda”.
Ati “Iteka ni ukugenzura ko nta mwana waba ari hafi kuko impanuka nk’izi zikunze kubaho, bigaterwa ahanini n’uko umuntu ataba yabanje kugenzura ikinyabiziga ngo aharebe niba nta mwana uri hafi”.
Umurambo w’uwo mwana wahise ushyirwa mu buruhukiro, bikaba biteganyijwe ko uri bushyingurwe uyu munsi nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.
Ohereza igitekerezo
|
big accident gusa rest in peace kuri uwo muziranenge
Mwizina rya Yesu toka suitability!!!! Mbega ibibazo uyu mu papa ahuye nabyo! Nyamuneka anamuzi mumube hafi kuko intimba yo kwiyicira umwana ntazayikira vuba. Gusa Imana yo nyiribiremwa imukomeze imuhe umutima wihangana
Mbega Satan we !!Ubu koko aba babyeyi ko bahuye nikibazo koko ! Uzi kwiyicira umwana wawe
RIP kibondo.
Nihanganishije ababyeyi n’umuryango w’uyu muziranenge.gusa birababaje njye nsomye iyi nkuru ibikoba birankuka nk’umubyeyi.
Yooo Imana itange ihumure kuri uyu umuryango kandi uyu umwana imana imwakire mubayo!
May his soul rest in peace.birababaje cyane
Imana itange kwihangana ntakindi umuntu yavugaa. Gusa icyo dusabira aba babyeyi ni ugukomera kandi bakabona ko habaye impanuka mbere ya byose, kuko Satan ashobora kubaca mu rihumye bakabana mu makimbirane.
Ababyeyi mucyo tujye ducungira abana umutekano mu rugo, niba tutanahari ariko tubaze ababasigarana niba ari amahoro.
Imodoka zizatumara tuzitondere 😢😢😢😭😭 GOD be With Us 🙏🏻🙏🏻
Uwiteka ushobora byose yihanganishe uyu muryango kandi yakire umuziranenge mu bayo. Biteye agahinds
Yoooo!!birababaje cyane!,gusa Imana ikomeze banobabyeyi bagize ibyago.kandi ikikibondo I kiruhukire mumahoro.
Uyu mubyeyi wihekuye Imana imuhe imbaraga zo kwihangana kuko ntibyoroshye pe. Ikindi Imana ibashoboze kugumya kubana neza nk’ababyeyi bagize ibyago kuko satani ashobora kubaca mu rihumye akabatandukanya.
Mbega inkuru mbi. Nyagasani ha uyu muryango gukomera